Volleyball: Amarushanwa menshi aritezwe muri uyu mwaka 2022/2023

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball [FRVB], bwatangaje ko muri uyu mwaka w’imikino hazakinwa imikino myinshi ishoboka izafasha abakinnyi bakina uyu mukino, harimo na shampiyona mu bagabo no mu bagore.

Ubuyobozi bwa FRVB bwemeje ko amarushanwa agiye kwiyongera

Mbere y’itangira rya shampiyona iteganyijwe kuwa Gatandatu tariki 1 Nzeri 2022, ubuyobozi bwa FRVB bwakoze ikiganiro n’abanyamakuru gisobanura kuri uyu mwaka w’imikino 2022/2023.

Kimwe mu byo kwitega muri uyu mwaka, ni ubwiyongere bw’imikino abakinnyi ba Volleyball bazakina.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyarimo perezida wa FRVB, Mé Ngarambe Raphaël na visi perezida we, Nsabimana Eric ndetse n’abanyamakuru.

Visi perezida ati “Gukina imikino myinshi mu mpera z’icyumweru bizadufasha kugira abakinnyi bahagaze neza banafite amarushanwa ahagije ku buryo biborohera gutanga umusaruro mu ikipe y’Igihugu.”

Mu gihe visi perezida wa FRVB avuga ibi, perezida, Ngarambe nawe yabihamije avuga ko amarushanwa menshi muri uyu mwaka azakinwa harimo na Volleyball yo ku mucanga.

Ati “Uyu mwaka twifuza ko hazaba amarushanwa menshi mu gihe gito kuko hanateganijwe amarushanwa ya Beach Volleyball. Aya marushanwa yose azarangirana n’Ukuboza 2022 bityo muri Mutarama 2023 hagatangira undi mwaka w’imikino.”

Uyu muyobozi abajijwe aho amakipe y’i Kigali azakinira, yasubije ko hari gushakwa ibindi bibuga bitarimo BK Arena kuko ihenze. Iyi stade yishyurwa amafaranga angana na miliyoni 5 Frw ku munsi umwe.

Iyi shampiyona izakinirwa ahashoboka hose mu Gihugu nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwa FRVB.

- Advertisement -

Agaruka ku byavuzwe ko ibinyabiziga by’iri shyirahamwe byaba byari bigiye gutezwa cyamunara, yasubije ko abo ishyirahamwe ryari rifitiye ideni bose, bumvikanye kandi ubu byose byarangiye.

Ibindi byagarutsweho, ni ubufatanye bwabaye mu muryango mugari wa Volleyball ubwo iri shyirahamwe ryari mu bihano.

Aha niho Ngarambe uyobora FRVB yahereye avuga ko gufatanya biruta byose, kandi abishyize hamwe nta kibananira.

Ati “Ni abantu bo gushima. Tunashima ko bemeye ko tuzakomeza gukorana muri uyu mwaka w’imikino uje, ariko tukanashima cyane n’abanyamuryango, amakipe, abafana n’abandi.”

Nubwo iri shyirahamwe ryahagaritswe amezi atandatu guhera muri Nzeri 2021, ariko ntibyakomye mu nkokora umukino wa Volleyball mu mezi 12 ashize.

Gisagara VC yitabiriye Shampiyona Nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ndets yegugakana umwanya wa gatatu.

APR WVC na RRA zitabiriye irushanwa nk’iryo zitahana umwanya wa gatandatu n’uwa munani mu gihe Gatsinzi Venuste na Ntagengwa Olivier bitabiriye “Commonwealth Games” zabereye i Birmingham batahana umwanya wa kane.

Uyu muyobozi yongeye ati “Ni umusaruro wabaye mwiza ku bufatanye n’amakipe. Ubufatanye bwerekanye ko busumba byose kandi ibimenyetso birivugira.”

Ubuyobozi bwemeje ko amakipe arindwi y’abagabo arimo Gisagara VC, REG VC, APR VC, IPRC Ngoma VC, IPRC Musanze VC, Kirehe VC na KVC ni yo yamaze kwiyandikisha.

Mu bagore, ayiyandikishije ni APR, RRA, Ruhango, IPRC Kigali, IPRC Huye na Ste Bernadette- Kamonyi.

Muri shampiyona, abagabo bazakinira mu Akarere ka Gisagara, mu bagore bakinire i Huye.

Volleyball yagarutse
Visi perezida wa FRVB, Nsabimana Eric ati abakinnyi bagomba gukina imikino myinshi ishoboka mu gihe gito
Perezida wa FRVB, Mé Ngarambe Raphaël ahamya ko uyu mwaka abakunzi ba Volleyball bazaryoherwa

UMUSEKE.RW