William Ruto yarahiriye kuyobora Kenya

William Ruto yarahiriye kuba umukuru w’igihugu cya Kenya kuri uyu wa kabiri asimbuye Uhuru Kenyatta wari Perezida w’icyo gihugu mu myaka 10 ishize.

Perezida William Ruto yarahiriye kuba umukuru w’igihugu wa Kenya

Uhuru Kenyatta wari visi perezida wa Kenyatta, yatangajwe ko yatsinze amatora muri Kenya ku wa 9 Nzeri 2022.

Raila Odinga, bari bahanganye yahakanye ibyavuye mu matora arega mu Rukiko rw’Ikirenga rwaje gushimangira ko William Ruto ariwe watsinze.

Abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC bose bitabiriye irahira rya William Ruto, ubaye Perezida wa gatanu wa Kenya.

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa AU, Moussa Faki Mahamat yavuze ko yagize amahirwe yo guhamya ubundi buryo bwo “guhererekanya ubutegetsi mu mahoro muri Kenya.”

Yunzemo ko ari ikintu kirambye kiranga politiki yo muri kiriya gihugu aho ubumwe ari ingabo ibunganira.

Abantu basaga ibihumbi 60 biganjemo abashyigikiye Perezida mushya, bari bambaye imyambaro y’icyatsi n’umuhondo babyina indirimbo zo kumushimagiza.

Bavuga ko ari umucunguzi wa rubanda rugufi akaba n’umugabo usobanukiwe umubabaro n’ubuzima bw’abanya-Kenya.

Polisi muri Kenya yari yasabye abaturage gukurikira umuhango bari mungo zabo nyuma y’uko saa 05:00 za mugitondo Stade yari yuzuye.

- Advertisement -

Nyuma yo kurahira Nyakubahwa Perezida William Ruto yagize ati “Uyu ni umunsi Uwiteka yaremye, reka twishime kandi tunezerwe.”

Perezida William Ruto avuga ko azaba perezida wose nta kuvangura

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW