Abagabo baboneje urubyaro bafite ubutumwa ku babatera imijuguguju

*Bavuga ko igikorwa cyo gutera akabariro gikorwa nta nkomyi

RUBAVU: Bamwe mu bagabo bagannye inzira yo kuboneza urubyaro bavuze ko hari bamwe muri bagenzi babo bababwira amagambo abannyega, ndetse atesha agaciro icyemezo bafashe, bagasa ko imyivure ihinduka.

Niyongabo Musa Dieudonne umugabo waboneje urubyaro avuga ko bahura n’amagambo y’uruca ntege

Kuboneza urubyaro ni bumwe buryo umuryango wifashisha kugira ngo ubashe kwita kubana babyaye, ngo babashe kubabonera ibyo bakeneye, no guteza imbere urugo.

Iyi nzira bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Rubavu bayihisemo, ariko babazwa no kuba hari abababwira amagambo y’urucantege.

Niyongabo MusaDieudonne wo Murenge wa Rubavu, avuga ko nyuma yo kugira abana bane, umugore we yafashe uburyo bwo kuboneza urubyaro ariko agira ingaruka zijyane n’umubiri, we afata icyemezo aba ari we ujya kuboneza.

Gusa nyuma yabwiwe amagambo mabi na bagenzi be ndetse akabwirwa ko atakibasha kubaka urugo.

Yagize ati “Hari ukuntu yabyibuhaga, akabyibuha mu buryo budasanzwe, ku buryo ubona bidafututse. Ubwo mpitamo kuyoboka ubwo buryo kuko nabonaga ari impinduka zanamutera n’ibindi bibazo.”

Yakomeje agira ati “Bakomeje kujya banyihunza (avuga bagenzi be), harimo n’abo twasangiraga agacupa bavuze ko ngiye kwikonesha. Ariko buriya ntabwo ari ukwikonesha pe!”

Uyu mugabo avuga ko hari n’abagize impungenge niba abasha kuzuza inshingano z’abashakanye.

Yagize ati “Hari uwo nabwiye nti ‘ese uragira ngo uze ku idirishya,  uze mu byo kumviriza?’ Rwose umubiri uba uri gukora neza, nta kibazo, ntaho bihuriye.”

- Advertisement -

Impungenge ni zose ku bagabo…

Nubwo uyu mugabo amara impungenge bagenzi be, hari abandi bo bavuga ko batakozwa ubu buryo bwitwa Vasectomy/Vasectomie bavuga ko bwabagiraho ingaruka.

Umwe yagize ati “Ntabwo mbyizeye ko ari ibintu bishobora gutuma umuntu ashobora gukomeza kugira ubuzima. Ahubwo bishobora gutuma yenda ubuzima bw’umuntu bwahungabana. Ntabwo mba numva naboneza.”

Undi na we ati “Kandi koko kuva na kera niko biri, inkone kuva na kera ntabwo zemewe.”

Hari abagore babibona ukundi…

Usibye abagabo bavuga ko badashobora kuyoboka uburyo bwo kuboneza urubyaro, hari abagore na bo bavuga ko batakwemerera abagabo kuboneza urubyaro mu buryo bwa Vasectomie kuko byagira ingaruka ku bijyanye n’imishyikirano y’urugo.

Umwe yagize ati “Ashobora kuboneza wenda ntituzongere kubonana, urumva aba ari  ikibazo, aba ahinduye uko Imana yamuremye.”

Kwifungisha igikorwa cy’urukundo…

Impuguke mu buzima bw’inyororokere, Dr Anicet Nzabonimpa, yabwiwe UMUSEKE ko abagabo bakora igikorwa cyo kuboneza urubyaro , baba bagaragarije abafasha babo urukundo ruhebuje.

Yagize ati ” Kuboneza  urubyaro ni porogaramu nk’izindi. Tunemeza ko buriya kuboneza urubyaro uburyo bwose umuntu yakoresha bwaba ubwo kwifungisha burundu, bwaba ubw’ibinini, bwaba inshinge, bukora neza cyangwa bugakora nabi butewe yabitekerejeho nuko yabyakiriye mu bitekerezo bye.”

Yakomeje agira ati” Umuntu waboneje urubyaro ari umugabo akifungisha burundu, tuvuga ko aba yakoze ibintu bibiri by’indashyikirwa. Ubushakashatsi bugaragaza ko mu kuboneza urubyaro, iyo ari umugabo ubikoze, nko kwifungisha burundu, ni nkaho aba aboneje urubyaro inshuro ebyiri. Aba aboneje urubyaro iwe, n’ahandi. Abahanga bavuga ko kuboneza urubyaro ku mugabo bigira ingaruka nziza inshuro 10 kurusha uko umugabo yabikoze.”

Ikindi ni uko umugabo waruboneje aba akoze igikorwa cy’urukundo ruhebuje ku bashakanye.

Ese byatuma Umugabo atanoza inshingano?….

Dr Nzabonimpa agaragaza ko kuba umugabo yaboneje urubyaro bidashobora gutuma atanoza inshingano z’abashakanye.

Yagize” Navuga ko nta ngaruka bigira, umuntu abe yavuga ngo biragabanyuka imbaraga zo gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa ubushake. Nta kugabanyuka , nta gihinduka kuko ntabwo baba bamukozeho, nta n’inyama baba bakozeho muri rusange, icyo baba bakoze gusa ni urukuta baba bashyizeho, aho intanga z’umugabo zinyura zijya gutera inda. N’urwo rukuta bashyiraho gusa.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu, ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique, yavuze ko hari gukorwa ubukangurambaga buhindura abagabo imyumvire mu kuboneza urubyaro.

Yagize ati “Imyumvire kuri iki kintu cyo kuboneza urubyaro cyane cyane bishingiye ku myizerere bisa nkaho bigenda gacye. Kwigisha bihoraho, uretse no kuboneza urubyaro, hari amadini atanabyemera, niyo yaba afite ikigo nderabuzima akaba atemera ko bikorerwamo, tukaba dushaka igisubizo ku ruhande. Uko tugenda twegera abaturage bagenda babyumva.”

Kugeza ubu mu Karere ka Rubavu habarurwa abagabo 76 bagannye inzira yo kuboneza urubyaro ndetse ko abagabo bazakomeza kwigishwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije usunzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW