Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu 9 barimo abapolisi babiri bakurikiranyweho ibyaha byo gufasha abantu kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga mu bunyuranyije n’amategeko.
Aba bose batahuwe nyuma y’uko Polisi ihuje amakuru anyuranye harimo ayo bahawe n’abaturage ndetse hagakorwa iperereza kuri aya makuru babaga bahawe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko aba bantu bafashwe barimo abarimu bigisha gutwara ibinyabiziga n’abapolisi babiri, batahuwe nyuma y’iminsi bakora iperereza ku makuru babaga bahawe y’uko bagira uruhare mu itangwa ry’impushya zo gutwara ibinyabiziga batazikoreye.
Ati “Harimo abantu abakomisiyoneri, abantu bigisha mu mashuri yo gutwara ibinyabiziga bakoranye n’abapolisi kugirango abantu babone izo mpushya batazikoreye cyangwa byakozwe mu buryo butemewe n’amategeko. Twari tumaze igihe tubikurikirana, buri gihe duhora dusuzuma imitangire yacu ya serivise n’ibyo abaturage bavuga n’amakuru baduha, kabone niyo abo bantu baba batafashwe nagirango mbizezeko tuba dukurikirana.”
Aba bantu bose uko ari 9 ibyaha bakekwaho babikoreye hirya no hino mu gihugu harimo abafatiwe mu Mujyi wa Kigali, Muhanga, Nyaruguru n’ahandi.
CP John Bosco Kabera, yongeye kwibutsa abantu ko Polisi iri maso kandi uburyo bunoze bwo gukora ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga buhari, ndetse bakirinda kwishora mu byaha nk’ibi.
Ati “Twakifuje ko ibi bintu bitakongera kugaragara kuko uburyo bwo gukora ibizamini burahari, niyo waba utabikoreye kuberako gahunda itatangajwe ntabwo ukwiye kwishora mu kurenga amategeko y’uburyo ibintu bikorwa ku buryo bishobora kukuviramo icyaha kandi ukabibazwa. Abantu bagomba kumva ko nizo mpushya zihita ziteshwa agaciro kuko bazibonye mu buryo butaribwo.”
Umuvugizi wa Polisi yashimangiye ko bakomeje gukangurira abantu kumva ko badakwiye guca mu nzira nk’izi z’ubusamo ndetse bakigisha abantu gutanga amakuru ku bintu nk’ibi.
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW