Abatoje Amavubi muri CHAN bimwe agahimbazamusyi bemerewe

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Itsinda ry’abatoza bajyanye n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda [Amavubi] mu gikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu [CHAN] cyabereye muri Cameroun, nanubu amaso yaheze mu kirere nyuma yo kweremererwa agahimbazamusyi ntibagahabwe.

Abatoza bari kumwe n’Amavubi muri CHAN yabereye muri Cameroun baracyishyuza uduhimbazamusyi twabo

Muri Mutarama umwaka ushize, u Rwanda rwitabiriye imikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu [CHAN] yabereye mu gihugu cya Cameroun.

Amavubi yagarukiye muri ¼ nyuma yo gusezererwa na Guinée, atsinzwe igitego 1-0. Mu mikino ine u Rwanda rwakinnye, rwatsinze umwe, runganya ibiri runatsindwa umwe.

Nyuma yo kugera muri ¼, abakinnyi, abatoza n’abandi bari bajyanye n’ikipe y’Igihugu bose bemerewe agahimbazamusyi gatandukanye bitewe n’inshingano buri umwe yari afite.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko itsinda ry’abatoza, abaganga n’uwari ushinzwe itangazamakuru mu Amavubi, Thabit Bin Hassan Habineza, bose batarahabwa amafaranga y’agahimbazamusyi kabo.

Abo barimo umutoza Mashami Vincent, Kirasa Alain, Habimana Sosthène, Higiro Thomas, Dr Higiro Jean Pierre, Dr Rutamu Patrick, Nuhu, Rutsindura Antoine n’abandi bari bafite inshingano muri iyi kipe.

Amakuru avuga ko buri mutoza yemerewe miliyoni 5 Frw, harimo abandi bemerewe miliyoni 4 Frw, 3 Frw kugera kuri miliyoni 2 Frw bitewe n’inshingano bari bafite.

Umuyobozi w’agateganyo wa siporo muri Minisiteri ya Siporo, Munyanzira Gervais yahamije ko aya mafaranga yamaze guhabwa Ferwafa ari yo yabazwa ibindi.

Ati “Bonus twazinyujije kuri konti ya Ferwafa hashize iminsi.”

- Advertisement -

Munyanziza abajijwe niba haba harabayeho uburangare bwa Ferwafa bwo kudatanga aka gahimbazamusyi, yasubije ko niba aba batoza batarabona ibyo bemerewe ari cyo byaba bisobanuye.

Ati “Babaye batarayabona nicyo byaba bivuze.”

UMUSEKE wifuje kumenya icyo Ferwafa ivuga ku gutinda gutanga aka gahimbazamusyi, ariko Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe, Muhire Henry asubiza ko ibisobanuro bijyanye n’amafaranga bitangazwa na Ferwafa.

Ati “Ntabwo ibisobanuro bijyanye n’imishahara cyangwa ibindi bisa nkabyo ku bakozi bitangazwa natwe. Ubwo uwabikubwiye yaguha ayo makuru.”

Abakinnyi bo bamaze guhabwa agahimbazamusyi bemerewe, ndetse bahise banahabwa ibyo bari bemerewe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame ubwo yabakiraga muri Gashyantare 2021.

Staff yose itegereje ibyo yemerewe
Dr Rutamu Patrick [uri inyuma ya Mashami] nawe ari mutarahabwa agahimbazamusyi kabo
Akazi karakozwe ariko….!
Serge Mwambari nawe amaso yaheze mu kirere
Muganga Nuhu nawe ntarishyurwa agahimbazamusyi ke
Rutsindura Antoine ari mu batarahabwa agahimbazamusyi ke

UMUSEKE.RW