Itsinda rikora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo zo kuramya Imana rya Alarm Ministries riri no mu yashinzwe bwa mbere mu Rwanda, ryishimiwe cyane mu gitaramo cyahuruje imbaga mu mpera z’iki cyumweru.
Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa 02 Ukwakira 2022. Ibi birori byitabiriwe mu buryo bukomeye n’abakunzi b’iri tsinda cyiswe “Alarm Sound.”
Iki gitaramo cyabereye mu ihema rya Kigali Cultural and Exhibition Village [KCEV] hahoze hitwa Camp Kigali cyayobowe na Rev.Alain Numa ndetse kiririmbwamo n’iri tsinda gusa.
Mu myambaro myiza y’urwererane, Alarm Ministries ntiyategereje ko ihema rya Camp Kigali ryuzura neza, bitewe n’akavura kabanje kubakanga, batangiye kuririmba ahagana isaa 17 zirengaho iminota mike.
Baririmbye indirimbo zabo zitandukanye zirimo izo abantu bakunze mu gihe cya mbere, ndetse bakajya bananyuzamo bakaganiriza abari baje kubashyigikira muri iki gitaramo.
Umuyobozi wa Alarm Ministries, yabwiye abitabiriye iki gitaramo ko bashimishijwe nabo, ashimira Wilson Mugema umuyobozi wa Sensitive LTD, kompanyi yabateguriye iki gitaramo, ndetse anashimira n’abandi baririmbyi bakitabiriye.
Ahagana ku i saa mbili (20h10) abaririmbyi ba Alarm Ministries bagarutse ku rubyiniriro mu myambaro itandukanye n’iyo bari bambaye. Bashimishije abantu mu ndirimbo zabo zitandukanye zirimo ‘Hashimwe izina, Mungu ni Yule Yule ndetse n’izindi zitandukanye.
Iki gitaramo kandi kitabiriwe n’abantu batandukanye barimo umuraperi Riderman, Anita Pendo, Patient Bizimana ndetse na Bosco Nshuti nawe uri gutegura ikindi mu mpera z’Ukwakira.
Sensitive Ltd ikorana n’abahanzi batandukanye ndetse n’amatsinda, dore ko baherutse gutegurira igitaramo Prosper Nkomezi aherutse gukorera muri Kenya.
- Advertisement -
MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW