Amagare: Ikipe y’Igihugu yatangiye gutegura Tour du Rwanda 2023

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo gusiganwa ku magare [Ferwacy], ryatangaje ko hatangiye umwiherero w’abakinnyi 18 bari gutegurirwa kuzakina Isiganwa rizenguruka u Rwanda [Tour du Rwanda] rya 2023.

Team Rwanda bamwe batangiye umwiherero

Kuva kuri uyu wa Mbere i Musanze muri Africa Rising Cycling Center hatangiye uyu mwiherero wo gutegura amarushanwa atandukanye arimo Tour du Rwanda 2023, La Tropicale Amissa Bongo 2023, Shampiyona ya Afurika 2023 na Shampiyona y’Isi 2025.

Icyiciro cya Mbere cy’abakinnyi 18, kigizwe na bamwe mu bakinnyi bashya batarengeje imyaka 23 bazamara iminsi 20 muri uyu mwihero, bayisoze bakora igeragezwa.

Abazatsinda igeragezwa muri aba, baziyongeraho abandi 12 bo kwitegura Tour du Faso izakinwa kuva  tariki 11 Ugushyingo 2022.

Aba 12 bazinjira mu mwiherero, bazaba bagizwe n’abakinnyi batandatu bakuru na batandatu batarengeje imyaka 23.

Mbere yo gukina shampiyona ya Afurika 2023, hazaba habaye amasiganwa mpuzamahanga arimo Tour du Faso 2022, La Tropicale Amissa Bongo 2023 na Tour du Rwanda 2023 izaba muri Gashyantare.

Uyu mwiheroro watangiye, uzamara amezi atanu ahateganyijwemo n’imyiherero y’ibindi byiciro by’ingimbi, abangavu n’abari n’abategarugori hagamijwe gutegura shampiyona ya Afurika 2023 ariko no gutangira gutegura 2025.

Muri Gashyantare 2023 hateganyijwe Tour du Rwanda

UMUSEKE.RW