Ambasaderi Karega wirukanwe na Congo yasezeye abo bakoranaga

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega mbere yo kuva ku butaka bw’iki gihugu yabanje gufata ifoto y’urwibutso n’abo bakoranaga.

Ambasaderi Karega yafashe ifoto y’urwibutso mbere yo kuva ku butaka bwa Congo

Ku wa 29 Ukwakira 202, nibwo inama yari iyobowe na Perezida wa DR Congo, Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo yafashe imyanzuro ku mubano wabo n’u Rwanda, aho bahaye amasaha 48 Amb. Vincent Karega yo kuba yavuye ku butaka bw’iki gihugu.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repuybulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega akaba yashimiye abakozi bakoranaga ndetse anafata ifoto y’urwibutso mbere yo kugaruka mu Rwanda.

Abinyujije kuri Twitter yagize ati “Ifoto y’urwibutso hamwe na bagenzi banjye muri Ambasade mbere yo kuva Kinshasa, Turi kumwe kandi mwarakoze kuri buri kimwe.”

Umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukaba ukomeje kuzamo igihu no kurebana ay’ingwe, aho iki gihugu gishinza u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 ukomeje gukubita inshuro no kwigarurira bimwe mu bice by’Uburasirazuba bwa DR Congo.

Ni mu gihe kandi u Rwanda rugaragaza ko iki gihugu kirengagiza amasezerano yashyizweho harimo no guhagarika gutera inkunga umutwe wa FDRL ugizwe n’abasize bakoze Jenoside ndetse ukora ibikorwa bigamije guhungabanya umubano w’u Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu Mbere, Perezida Paul Kagame yavuze ko yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye LONI, Antonio Guterres bigamije gushakira ibisubizo umutekano muke muri DR Congo, yavuze ko bemeranyije ko bigomba kubakira ku masezerano ya Nairobi na Luanda.

Gusa nubwo hakomeje gushakirwa umuti iki kibazo, Abanyacongo basaba ko umubano w’igihugu cyabo n’u Rwanda warangira burundu.

Congo yahaye amasaha Ambasaderi w’u Rwanda ngo ave ku butaka bwayo

- Advertisement -

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW