Uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bwifashishwa mu gusaba ibyangombwa by’inzira byateje impaka mu Burundi, abaturage bavuga ko akaburiye mu isiza katazabonekera mu isakara.
Kuva ku wa mbere tariki ya 03 Ukwakira 2022 impapuro z’inzira zirasabwa binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga nk’uko byemejwe na Komiseri Maurice Mbonimpa umuyobozi w’igipolisi gishinzwe urujya n’uruza ku mipaka mu Burundi.
Ubwo buryo bushya bukorwa umuntu yandika asaba uruhushya maze akuzuza ibisabwa bikoherezwa mu biro bishinzwe gutanga ibyangombwa by’inzira hakoreshejewe Email cyangwa Watsapp.
Komiseri Maurice Mbonimpa yabwiye itangazamakuru ko ubu buryo bugomba gukoreshwa n’Abarundi bari imbere mu gihugu n’abari hanze yacyo.
Ati “Biriya bintu byose dusaba ngo umuntu ahabwe impapuro biriho, hanyuma umuntu amaze kuzuza dosiye ye duhita tubibona muri mudasobwa, duhita tumuha rendez-Vous”
Avuga ko bigamije kugabanya imirongo miremire yahoraga kuri PAFE aho hari bamwe birirwaga basiragira ku byangombwa by’inzira.
Ati “Umuntu iyo rendez-vous bamuhaye agomba kuyubahiriza, turabona ko bikorwa neza 100% .”
Iyi myanzuro ikimara gutangazwa hari abaturage bagaragaje ko bafite impungenge zikomeye zo kuba iyi gahunda izakomwa mu nkokora n’uburiganya mu guhabwa impapuro z’inzira.
Bavuga ko amakenga yabo ashingiye ku kuba basiragizwaga ku biro bya PAFE basabwa ibyo bita “Motivation” ngo byihute, bakibaza ikizakurikiraho mu gihe bazaba bategereje izo Rendez-Vous zo kuri Email na Watsapp.
- Advertisement -
Bamwe mu Barundi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko ubu buryo bugiye kwimakaza ruswa yabaye ndanze muri kiriya gisata, aho kugira ngo uhabwe ibyangombwa by’inzira bisaba indakuzi cyangwa gutanga agatubutse.
Uwitwa Ndayihozimbere Egide yanditse ubutumwa avuga ko bigoranye guhita bizera umusaruro w’iyi gahunda mu gihe hari n’ababwirwaga ko dosiye zabo zabuze babashije kwigerera ku biro.
Yagize ati “Gusa ntibyumvikana kuba umuntu ategereza amezi atanu akabura ibyangombwa by’inzira, ibi bizungura iki ? iby’iwacu tubitega amaso.”
Uwitwa Victor Tangishaka ati “Mbe ubwo ntibizatuma umuntu ahora agurisha agatoki kugira ngo agure Megabytes ahore areba ko amasaha ya rendez-vous atamucika bakabona urwitwazo rwo kumuca amande ?”
Uwiyita Harley Fulgancio yagize ati “Byari byiza ariko Emails ntizifite bose kandi si bose bazi kuzikoresha, binyuze kuri internet mbona n’imyaka itanu izashira ugitegereje.”
Niyonkuru Christophe yanditse agira ati “Ni ukwirukansa abaturage, none ahantu uyibura wigereye kuri terrain wayibona binyuze kuri internet !”
Hari abandi bagaragaza ko mu Burundi igihe cyo gukoresha ubwo buryo kitari cyagera kuko ikoranabuhanga rikiri hasi cyane ndetse ko telefone zigezweho (Smart Phones) zikiri nke mu gihugu.
Nibaruta James ati ” None ubwo buryo bw’ikoranabuhanga aha iwacu ko butaratera imbere bitewe n’uko buhenze, bukamenya gukoresha bacye, ubwo si uburyo bwo kubuza abantu benshi kurenga imbibi z’u Burundi ?”
Bagaragaza kandi ko ikibazo cya internet kikiri ingorabahizi muri icyo gihugu aho usibye igiciro cyayo gihanitse n’imikorere yayo ikemangwa ku rwego rwo hejuru.
Uyu yagize ati “Ahantu hataba Connection niho bazagura ikintu kuri internet bigakunda? na audio ya Whatsapp izenguruka umunsi wose itaragera kuwo wayoherereje, birame ndebe.”
Abatuye mu mahanga nabo basaba gufashwa kongerera ibyangombwa by’inzira mu bihugu barimo ibintu Leta idakozwa. Bagomba kubifatira mu Burundi.
Aba nabo bazajya basaba rendez-Vous binyuze kuri Watsapp na Emails mu gihe bahawe umunsi n’amasaha bakagomba kubyubahiriza.
Abatari bacye basabye ko kwaka iyi serivise byashyirwa no mu rurimi kavukire kuko atari benshi bazi ururimi rw’Igifaransa.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW