Burundi: Guverineri yasabye Abanyamadini gutakambira Imana ikagusha imvura

Guverineri w’Intara ya Mwaro mu Burundi, yasabye Abanyamadini, abayobozi b’abamatorero, abanyagihugu, kwibuka mu masengesho basenga, bakongeraho iryo gusaba Imana kugusha imvura.

Isi ikeneye imvura igwa neza ikeza imyaka (Internet photo)

Mu itangazo ry’ibiro bya Guverineri w’Intara ya Mwaro byashyize hanze ku wa 14 Ukwakira uyu mwaka, bisaba Abanyamadini kwinginga Imana ishobora byose ko yagusha imvura.

Itangazo rigira riti “Guverineri w’Intara ya Mwaro, arahamagarira abayobozi n’amatorero n’amadini, n’abanyagihu muri rusange ko mu masengesho basanzwe bakora bakwibuka gutakambira Imana ishobora byose ngo itugushirize imvura.”

Guverineri w’Intara ya Mwaro, Col Gasanzwe Gaspard yasabye kandi abahinzi kwibuka kuvomerera imyaka aho bishoboka.

 

Uwihaye Imana yashimye w’i Kigali asanga uyu muyobozi yahishuriwe…

Umuyobozi mukuru w’itorero The Holy Living Church of Jesus Christ, rifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali akaba ari n’umushakashatsi mu iyobokamana, Pasitori Peter Musisi, asanga uyu muyobozi yagize ihishurirwa ridasanzwe.

Yabwiye UMUSEKE ati “Bariya ibyo bakoze ni byiza, biri mu murongo mwiza kandi unashimisha Imana. Bigaragara ko uriya muyobozi hejuru ye hari Perezida, hari n’inteko Ishinga amategeko, ariko hejuru y’ibyo byose hari Imana. Yamenye ko na Perezida atabazanira imvura ndetse n’undi wese.”

Pasitori Musisi akomeza agira ati “Turi mu bihe bibi cyane. Uburyo bigoye ntabwo rubanda rubizi, kurusha uko twese dushobora kubitekereza. Kuko ntabwo dufite imyaka 10 hatabayeho impinduka zikomeye cyane, zizatuma abari mu Isi bumirwa.”

- Advertisement -

Mu bice bitandukanye by’u Burundi hashize igihe hagaragara izuba ryinshi ryatumye bamwe banasuhukira mu bihugu by’ibituranyi.

Ibi bikoyobgeraho ikibazo cy’ibikomoka kuri peterori gikomeje kugora Abarundi batari bacye.

Muri rusange hirya no hino haravugwa ihindagurika ry’ikirere, ryateye imvura kutagwira igihe, hamwe hari amapfa atarigeze abaho nko mu ihembe rya Africa, muri Somalia, Kenya na Ethiopia.

Raporo ibabaje ya Oxfam, mu masegonda 36 inzara izaba ihitanye umunya-Somalia

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW