Burundi: Polisi yafatanye imbunda aba hafi y’umuryango wa Gen Bunyoni

Igipolisi cy’u Burundi mu rukerera rwo kuri ikicyumweru cyakoze isaka ridasanzwe mu gace ka Kajiji ko muri Zone ya Kanyosha mu Mujyi wa Bujumbura aho bamwe muba hafi y’umuryango wa Gen Alain Guillaume Bunyoni bafatanwe imbunda n’amasasu.

Perezida NEVA na Gen Bunyoni ntibacana uwaka

Ni isakwa ribayeho bwa mbere mu gace Gen Alain Guillaume Bunyoni atuyemo kuva yava ku rugamba rwagejeje CNDD-FDD ku butegetsi.

Abatuye muri ako gace batunguwe no kubyutswa n’igipolisi aho basabwe kubutsa abari mu nzu bose bicwaza muri Salon ku buryo nta wasubiye mu cyumba adaherekejwe n’umupolisi.

Amakuru avuga ko ririya sakwa ryari ritumbereye imwe mu miryango ifitanye isano n’ubushuti bwa hafi na Gen Alain Guillaume Bunyoni wirukanywe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe mu Burundi.

Iri sakwa kandi ngo ryari rigamije kugenzura agatsiko k’abantu bashudikanye n’umugore wa Gen Bunyoni witwa Hycinthe Bunyoni wigize kuvuga ko “Umugabo we agiye kuzamurwa mu ntera bugacya ahubwo ahananurwa.”

Polisi yasatse murumuna w’umugore wa Bunyoni n’abandi bantu ba hafi y’umuryango batuye mu gace gasa nkakigaruriwe n’uriya mugabo uri mu bafite amapeti akomeye mu Burundi.

Hafashwe imbunda n’amasasu n’imyambaro y’igipolisi, uwabifatanwe yahise ajya gufungirwa ahantu hataramenyekana.

Abatuye muri Karitsiye Kajiji bavuze ko batangajwe n’ibyabaye, bavuga ko ari ikimenyetso ntakuka cy’irangira ry’ubuhangange bwa Gen Alain Guillaume Bunyoni.

Gen Alain Guillaume Bunyoni ni umwe mu bihangange Perezida Evariste Ndayishimiye aherutse kwirukana ku buyobozi nyuma y’amakuru ngo yahawe y’uko bari bagiye kumukura ku butegetsi ku ngufu.

- Advertisement -

Mu mbwirwa ruhame zitandukanye Gen Neva yagaragaje ko nta mu Jenerali n’umwe atinya mu Burundi, asaba ko uwumva yifuza kumuhangara yakwigaragaza bakajya mu mitsi imbonankubone.

Kubwa Perezida Ndayishimiye ngo mu Burundi nta Coup d’Etat izongera kubaho ariho ahera abwira abigira ibihangange gucisha macye cyangwa bakisanga mu bihe bikakaye.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW