Canada: Empress Nyiringango mu ishusho y’injyana gakondo kuri album agiye kumurika

Empress Nyiringango, urimbanyije imyiteguro y’igitaramo gikomeye, azamurikiramo album “Ubuntu” y’ishusho y’injyana gakondo amaze igihe ategura, yashyize hanze indirimbo igaragaza amarangamutima y’umuntu ku rukundo rutangaje kandi ruzira uburyarya.

Empress Nyiringango mumpera z’Ukwakira aramurika album ya kabiri mu gitaramo gikomeye

Ni indirimbo yise “Mon Amour” yakoranye n’umunyabigwi mu njyana gakondo Ben Ngabo Kipeti, ikubiyemo isezerano ry’urukundo, yibutsa kwizihiza, gukomeza, kwimakaza no kunyurwa n’urukundo hagati y’abakundana.

Empress Nyiringango yabwiye UMUSEKE ko iyi ndirimbo yayihanze kugira ngo agaragaze amarangamutima y’umuntu ku rukundo rutangaje kandi ruzira uburyarya, muri rusange.

Ati “Urugero natanga kurijye: ni urukundo nkunda abana n’ababyeyi banjye cyangwa urwo nkunda inganzo…”

Nyiringango yatangaje ko kwisunga Ben Ngabo Kipeti, abifata nk’umugisha kuko ari umwe mu bahanzi b’abahanga baririmba mu njyana ya gakondo kandi b’icyitegererezo haba mu Rwanda no mu ruhando Mpuzamahanga.

Ati ” Ikindi nuko afite uburambe mu buhanzi, yigishije muzika mw’ishuri ry’ubugeni na muzika rizwi kw’izina ryitwa “Nyundo, akaba yarafatanije na producer wanjye witwa Aron Niyitunga kumfasha mu gikorwa cyo gutegura album yanjye ya kabiri.”

Album y’injyana gakondo ivuguruye…….

Empress Nyiringango asanzwe ari umuhanzi w’umuhanga ndetse afite umwihariko wo guhuza injyana gakondo n’injyana ya Jazz na Blues bikaryohera benshi bamwumva.

Uteze amatwi zimwe mu ndirimbo zigize album nshya yitegura kumurika usanga ari ikirango cye nta kabuza izamugaragaza nka we ubwe mu ruhando rwa muzika mpuzamahanga.

Avuga ko “Mon Amour” nayo icuranze mu buryo gakondo buvanze n’ibigezweho, iri mu ndirimbo 12 zigize album ya kabiri yise “Ubuntu” yari amaze igihe kingana n’umwaka ayitegurira abakunzi be, izamurikwa mu gitaramo gikomeye kizabera mu Mujyi wa Ottawa mu gihugu cya Canada aho asanzwe atuye n’umuryango we.

Ati ” Mboneyeho n’akanya ko gushimira byimazeyo abahanzi bose twafatanije bose muri iki gikorwa cyiza kandi gifite umumaro ukomeye mu kwagura injyana za gakondo no kumenyekanisha ibicurangisho bya gakondo.”

- Advertisement -

Kuba iyi album ifite umwihariko wo kuba hafi ya yose ikubiyemo inanga, ikembe n’ibindi bicurangisho mvamahanga mu njyana gakondo ivanzemo Jazz na Blues, Nyiringano abifata nko kwagura injyana gakondo kuko Abanye Canada bakunda ibihangano bifite umwimerere kandi bikoranye ubuhanga.

Ati “Ikindi n’uko bakunda injyana ndirimbamo kuko bakunze no kuntumira mu bitaramo bitandukanye… cyane cyane ko ndirimba munjyana ya gakondo ivanzemo jazz na blues. Izi njyana mvamahanga zikaba zikundwa cyane hano muri Amerika y’amajyaruguru.”

Uyu mubyeyi wahoze witwa Miss Nina mu buhanzi azwi mu ndirimbo nka “Wanalia”, “Jazzn’love”, “Mama”, “Ishimwe”, “Umurage” ft Bill Ruzima, “Amahoro i Rwanda” n’izindi zizamurikwa kuri album ye ya kabiri isobetse inganzo y’injyana gakondo.

Igitaramo cyo kumurika album ya kabiri ya Empress Nyiringango yatumiye abarimo Nathanael LaRochette, Bwiza Claire, Dez Mugisha na David Ndahiro umunyarwenya uri mu bafite izina rikomeye.

Reba indirimbo “Mon Amour” ya Empress Nyiringango ft Ben Ngabo Kipeti

Urupapuro rwamamaza igitaramo cy’imurikwa rya Album ya kabiri ya Nyiringango

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW