Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda arashimangira ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitwaza u Rwanda kugira ngo ibone uko iburizamo amatora y’umukuru w’iki gihugu ari imbere.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA, ubwo yasobanuraga ku mwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na DR Congo uturuka ku mutekano muke uri mu Buruasirazuba bwa Congo.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko gushyira u Rwanda mu majwi, bihishe umugambi w’iki gihugu wo kuburizamo amatora nk’uko iki gihugu cyabisohoye mu itangazo ryo kuwa 25 uku kwezi rivugako nihataboneka amahoro mu Burasirazuba bwa Congo amatora atazaba.
Yagize ati “Hari umugani wa Kinyarwanda uvuga ngo kwivamo nk’inopfo, uyu munsi niba mu itangazo ryakozwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo tariki 25, asoza arerura ati ntanzeho umugabo Umuryango Mpuzamahanga ngo muri kariya karere ni katazamo amahoro amatora ntazaba, twamye tuvuga ko u Rwanda rudashaka ko badushyira mu bibazo bya Congo, niba uvuga ngo amatora ntazaba ushaka kuvuga ko ari u Rwanda ruyabujije kuba, nyamara mu myaka itanu ishize amatora yarabaye kandi muri kariya karere nta mutekano wari uhari, uyu munsi rero ni ukuyobya uburari.”
Alain Mukuralinda yakomeje agira ati “Niba amatora azaba umwaka utaha, hasigaye umwaka n’igice, aho kugira ngo utangire uvuze iyabahanda ngo amatora ntakibaye wavuga uti ‘inzira zagenwe kugira ngo igisubizo kiboneke twazikoresheje noneho amatora akazaba. Ese barashaka nk’ibyo twabonye mu gihe gishije aho amatora yarengeje umwaka umwe, ibiri, itatu? Ntitwajyaga tubikomozaho ariko turabivuga kuko biri mu itangazo, babyanditse.”
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda anagaruka ku kugira agace k’Uburasirazuba bwa igice kigenzurwa na gisirikare, ariho ahera avuga ko bashaka urwitwazo rwo kubuza abaturage kubabaza ibyo bagezeho mu gihe cy’umwaka urenga bahagize zone ya gisirikare.
Alain Mukuralinda yanavuze ku kibazo cy’umutwe wa FDRL ubarizwa ku butaka bwa Congo ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, avuga ko nubwo DR Congo ifite ubushake buke mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yo gukemura ikibazo, u Rwanda ruhagaje neza mu kurinda ubusugire bwarwo, akanenga ibikorwa by’ihohoterwa rikorerwa abaturage ba Congo bavuga ikinyarwanda nyama ubuyobozi burebera.
Nubwo avuga ibi byose ariko, kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Ukwakira 2022, ubwo bari mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye i New York hakaganirwa ku guhangana n’ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko mu mitungo kamere bugira uruhare mu guhembera amakimbirane muri DR Congo.
Ambasaderi wa Congo mu Muryango w’Abibumbye, Georges Nzongola Ntalaja yavuze ko umujyi wa Bunagana umaze amezi arenga ane mu maboko ya M23, ari naho yahereye asaba ibihugu ko byasaba u Rwanda na M23 yarwo gusubira inyuma.
- Advertisement -
Georges Nzongola Ntalaja yanavuze ko u Rwanda rwitwaza ikibazo cya FDLR, ariko akavuga ko mu bihe bitatu ingabo z’u Rwanda fashe Congo n’ibice bimwe by’uburasirazuba nka Kivu ya Ruguru, rutabashije kurandura burundu FDLR.
Kugeza ubu umutwe wa M23 ukomeje urugamba wotsa igitutu leta ya Congo, wigarurira ibice bitandukanye, uvuga ko uharanira uburenganzira bw’abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.
NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW