Inama y’igitaraganya Perezida Félix Antoine TSHISEKEDI yayoboye yafashe umwanzuro wo kwirukana ku butaka bwa Congo, ambasaderi w’u Rwanda, Vincent Karega.
Ni inama yabaye nyuma y’uko inyeshyamba za M23 zifashe uduce twinshi two muri Teritwari ya Rutshuru twahoze mu maboko y’ingabo za Leta, FARDC.
Imwe mu myanzuro y’iyi nama yabaye ku wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira, 2022, harimo kwirukana ku butaka bwa Congo, Ambasaderi w’u Rwanda, Vincent Karega.
Uyu mwanzuro uvuga ko hagendewe ku bikorwa byabanje, Inama nkuru y’umutekano itegetse Guverinoma ya Congo, kwirukana mu masaha 48 Ambasaderi Vincent Karega nyuma yo kubimumenyesha.
Iri tangazo rivuga ko bikozwe kubera “ko igihugu cye gikomeje gushotora RDCongo, no gufasha inyeshyamba za M23 kizigira urwitwazo.
Indi mpamvu ngo ni ukuba abayobozi b’u Rwanda basuzuguye “inzira y’ibiganiro bya Nairobi na Luanda muri Angola nk’uko Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya yabivuze asoma iryo tangazo.
Mu yindi myanzuro yafashwe harimo kohereza abashinzwe ubutabazi gufasha abaturage bavuye mu byabo.
Harimo ngo no gufata izindi ngamba zigamije gukumira u Rwanda kugera muri Congo, no kongera imbaraga z’ingabo za Congo, no gukaza umutekano.
Perezida Félix Antoine TSHISEKEDI ngo ashobora kugeza ijambo ku gihugu vuba.
- Advertisement -
M23 yafashe ikigo cya gisirikare cya Rumangabo, Rutshuru Centre na Kiwanja (Video)
UMUSEKE.RW