Depite yamennye telefoni ye akoresheje inyundo

Umudepite wo muri Turukiya witwa Burak Erbay yatunguranye ubwo yafataga telefoni ye akayimena akoresheje inyundo imbere y’abadepite bagenzi be.

Burak Erbay, ubusanzwe ni uwo mu ishyaka Republican People’s Party

Amashusho agaragaza uyu mudepite ajanjagura telefoni ye igezweho.

Yagezaga ijambo ku Nteko ishinga amategeko ku wa Gatatu nk’uko ikinyamakuru cyo muri Turukiya, www.gazeteduvar.com.tr kibivuga.

Burak Erbay, ubusanzwe ni uwo mu ishyaka Republican People’s Party, ritavuga rumwe n’iriri ku butegetsi, yasabaga abadepite bagenzi be kwamagana itegeko rigamije kuvugurura irisanzweo rigenga itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

Itegeko rishya risaba abakoresha imbuga nkoranyambaga, ndetse n’imbuga za Internet kugaragaza abantu bakwiza ibihuha, uwo inkiko zizahamya icyo cyaha nk’uko biri muri uwo mushinga w’itegeko, akaba ashobora gufungwa imyaka itatu.

Abanenga iri tegeko rishya bavuga ko rigamije kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwo gutanga ibitekerezo no kwishyira ukizana.

Depite Burak Erbay, yasabye urubyiruko kutazemera iri tegeko asaba abafite imyaka 15, 16, 17, bazatora bwa mbere, kimwe n’abafite imyaka 18, 19 na 20, kwamagana iri tegeko.

Ati “Ntabwo muzaba mwerewe kujya mu biruhuko aho mushaka, ntimuzarya ibyo mushaka, ntimuzagura telefoni nziza mushaka cyangwa imyambaro mwifuza.”

Yavuze ko itegeko rishyigikiwe n’ishyaka riri ku butegetsi AKP, n’ishyaka MHP ririshyigikiye.

- Advertisement -

Ati “Kwishyira mukizana kwanyu ni telefoni mufite mu mufuka. Hari Instagram, hari Facebook, hari Youtube, mubasha kuvuganiraho.”

Erbay, yasabye Abadepite bagenzi be niba iryo tegeko ritambutse, bakwiye kumena telefoni zabo nk’uko na we yabigenje.

Gusa, uyu mudepite avuga ko yizeye ko muri Kamena 2023, urubyiruko ruzatanga isomo rikenewe.

Iyi myitwarire ya Depite Erbay, yamaganwe na mugenzi we wo mu ishyaka AK, Ibrahim Aydemir wavuze ko idahwitse.

Undi mudepite wo mu ishyaka MHP, Erkan Akçay yashyize amakosa ku bayobozi b’Inteko, avuga ko uriya mudepite atari kwemererwa kwinjiza inyundo mu nteko ishinga amategeko.

UMUSEKE.RW