Dr. Rutunga yasubiye imbere y’Urukiko, abamwunganira basaba ko agirwa umwere

Abunganira Dr. Rutunga Venant barasaba urukiko rumuburanisha kumugira umwere ku byaha bya Jenoside aregwa.

Dr Rutunga Venant ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside cyane muri ISAR Rubona aho yakoraga

Uru rubanza rwari kuba saa mbiri n’igice z’igitondo (8h30 a.m) ariko rwaje gushyirwa saa saba z’igicamunsi (13h00) biturutse ku kibazo cy’imodoka y’ubushinjacyaha yapfiriye mu nzira.

Antoine Muhima ukuriye inteko iburanisha yahise aha umwanya Me Ntazika Nehemia wunganira Dr. Rutunga ngo yiregura ku byaha ubushinjacyaha burega umukiliya we.

Me Nehemia asobanura icyaha cy’Ubufatanyacyaha burega Dr.Rutunga, yavuze ko buvuga ko yatangaga amabwiriza yo gutanga ibikoresho byo kwica abatutsi bari muri ISAR Rubona, avuga ko umukiliya we atari kuba gatozi icyarimwe ngo anabe umufatanyacyaha.

Me Nehemia avuga ko nubwo ubushinjacyaha burega Dr.Rutunga ko yagiye kuzana abajandarume bishe abatutsi bakoraga muri ISAR Rubona, n’impunzi zo mu nkambi ya Gakera, atari cyo yari abazaniye ko ahubwo yari abazaniye kurinda ikigo bivuye mu myanzuro y’inama yari yakoranye n’umuyobozi mukuru w’ikigo w’icyo gihe, Charles Ndereyehe n’abandi.

Mu magambo ya Me Nehemia ati “Iyo Dr. Rutunga agira ububasha ntiyari gukorana inama n’abayobozi, yari kuzana abajandarume nta we bagiye inama.”

Me Nehemia ahakana ko Dr. Rutunga atijeje ibihembo birimo ikimasa Interahamwe zicaga abatutsi, ngo abishingira kuba Dr. Rutunga nta bukangurambaga yigeze akora bwo kwica abatutsi.

Me Nehemia kandi avuga ku cyaha cyo kurimbura nk’icyaha kibasiye inyoko muntu, abatangabuhamya b’ubushinjacyaha bavuguruzanya.

Ati “Ubushinjacyaha ntibugaragaza uruhare Dr.Rutunga yagize.”

- Advertisement -

Yavuze ko Dr.Rutunga inama yitabiriye nta ruhare yagize muri izo nama.

Me Nehemia yavuze ko ibyaha Dr.Rutunga aregwa ubushinjacyaha bugaragaza ibyo bwita ibimenyetso bimwe.

Ati “Dr.Rutunga iyo aregwa icyaha kimwe byari kuba bihagije.”

Me Nehemia wihariye umwanya munini mu iburanisha rya none, yavuze ko bamaze gusesengura ibyo uregwa ashinjwa basanga bitamuhama.

Ashingira ku bimenyetso byatanzwe, abatangabuhamya avuga ko bavuguruzanya bigatera gushidikanya, yisunze ingingo z’amategeko asaba urukiko kugira umukiliya we umwere.

Dr.Rutunga ahawe ijambo yasabye urukiko kuzasuzuma neza niba Ubushinjacyaha ntaho bwica ingingo zitandukanye z’itegeko nshinga.

Ati “Urukiko ruzarebe niba ubushinjacyaha nta mategeko bwishe.”

Dr. Rutunga Venant uri kuburanira mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza, mu Majyepfo y’u Rwanda, yoherejwe n’igihugu cy’Ubuhorandi.

Aregwa ibyaha bitatu birimo icya Jenoside, icy’ubufatanyacyaha muri Jenoside no kurimbura nk’icyaha kibasiye inyoko muntu. Ibyaha byose arabihakana.

Ubu afungiye muri gereza ya Mpanga, yahoze ari umuyobozi muri ISAR Rubona mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare ubu yabaye RAB iri mu karere ka Huye.

Niba nta gihindutse Dr.Rutunga w’imyaka 73 arakomeza kuburana kuri uyu wa kabiri taliki 18 Ukwakira, 2022.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza