Ferwafa yamenyesheje Bugesera na APR igihe zizakinira ikirarane

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru [Ferwafa], ryamenyesheje ikipe ya APR FC na Bugesera FC igihe zizakinira umukino w’ikirarane zifitanye.

APR FC yamenyeshejwe igihe izakinira na Bugesera FC

Ikipe ya APR FC ifite imikino ibiri y’ibirarane itakiniye igihe kuko yari mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yabaye aya Mbere iwayo [CAF Champions League].

Iyo mikino, ni uw’umunsi wa Kabiri wa shampiyona n’uw’umunsi wa Gatatu yagombaga gukina na Police FC.

Ferwafa yamenyesheje iyi kipe y’Ingabo ndetse na Bugesera FC izayakira, ko zizakina uyu mukino w’ikirarane kuwa Gatanu tariki 7 Ukwakira kuri stade ya Bugesera Saa cyenda z’amanywa.

Undi mukino wa Police FC, ntiharamenyekana igihe uzakinirwa ariko hari amakuru avuga ko ushobora kuzakinwa mu kwezi gutaha.

Bugesera FC ifite amanota atatu mu mikino itatu imaze gukina, mu gihe APR FC yo ifite atandatu mu mikino ibiri yose imaze gukina.

Bugesera FC izakira APR FC kuwa Gatanu tariki 7 Ukwakira

UMUSEKE.RW