FPR Inkotanyi igiye gutangiza ishuri ryigisha amahame yayo 

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Intare na yo ni kimwe mu birango bya RPF Inkotanyi

Inama ya Biro Politike y’umuryango FPR Inkontanyi yafashe umwanzuro wo gutangiza ishuri ryiswe RPF Leadership Academy rizigisha rikanasobanurira abakiri bato amatwara y’uyu muryango.

Igipfunsi kibumbye ni kimwe mu birango bya RPF-Inkotanyi

Tariki ya 21 na 22 Ukwakira 2022 i Rusororo mu Ntare Conference Arena hari hateraniye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basaga 2000 baturutse hirya no hino mu gihugu, aho bigiraga hamwe ingingo zinyuranye zirimo imyitwarire y’abanyamuryango, imikorere n’imikoranire.

Iyi nama y’iminsi ibiri yateranye iyobowe na Perezida Paul Kagame, ikaba yafashe imyanzuro inyuranye irimo no gutangiza ishuri ryigisha amahame ya FPR Inkotanyi.

Ni nama yafatiwemo imyanzuro 13 nyuma kungurana ibitekerezo ku ngingo zari kuri gahunda y’iyi nama ya biro politiki, umwanzuro wa 12 ukaba ariwo wemeje ko bagiye gutangiza ishuri rya RPF Leadership Academy.

Ugira uti “Gushyiraho ishuri rihoraho ryakwigishirizwamo amahame y’umuryango FPR Inkotanyi hagamijwe gusobanurira abakiri bato amatwara yawo “RPF Leadership Academy”.

Iri shuri rigiye gushyirwaho mu gihe mu ijambo Perezda wa Repubulika Paul Kagame akaba na Chairman w’uyu muryango yagejeje ku banyamuryango ku munsi wa mbere w’iyi nama, yavuze ko bibabaje kubona hari abakiri bato b’urubyiruko bishora mu bikorwa byo gusahura utwa rubanda ndetse abayobozi bamwe bakigira indakorwaho.

Yagize ati “Buri munsi murabibona, mubyuma kuri radio, mukumva ba Minisitiri, abajyanama ba Leta beguye, bafashwe… Tugomba gushaka uburyo ubwo ari bwo bwose tugomba kubirwanya… Hari ubwo umuntu yibwiraga ngo nib a basaza bakuriye muri politiki mbi, bagira imico mibi nib o babikora, nooo! Ubu bisigaye bikorwa n’abana. Ndashaka kubwira urubyiruko ruri hano, rukwiye kumenya ngo ni rwo gihugu cy’ejo, ni zo mbaraga z’uno munsi. Namwe mwajya mu mico mibi nk’iyo gute? Kuki tudashaka uburyo dukora neza, ibintu bizima ufite ikibazo tukamufasha?”

Mu yindi myanzuro ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi harimo kubahiriza inshingano ku bayobozi, gushyira umuturage ku isonga, kwirinda kwiyandarika n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, gusigasira ibyagezweho, guteza imbere serivise inoze, kurwanya imirire mibi n’igwingira mu banda n’indi inyuranye.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bakaba biyemeje kandi gukomeza gushyigikira Perezida Paul Kagame ndetse banamwizeza ko bari kumwe nawe mu rugamba rwo kubaka igihugu, banahigira guhuza imvugo n’ingiro, buri wese yiha agaciro kandi akarangiza inshingano ashinzwe uko bikwiye.

- Advertisement -

FPR Inkotanyi iyoboye u Rwanda kuva ingabo zayo za RPA zahagarikaga Jenoside yakorerwaga Abatutsi muri Nyakanga 1994, Perezida Paul Kagame we akaba yaratangiye kuyobora inzibacyuho mu 2000 asimbuye Pasiteri Bizimungu wari weguye, atora bwa mbere mu 2003 atsinze andi mashyaka bari bahanganye mu matora.

Intare na yo ni kimwe mu birango bya RPF Inkotanyi

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW