Gen Kazura yakiriye itsinda ry’abasirikare bakuru mu ngabo za Zambia

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanza Gen Jean Bosco Kazura yakiriye mu biro bye itsinda ry’abasirikare bakuru 13 mu gisirikare cya Zambia bari kumwe n’itsinda ribaherekeje.

Itsinda ry’Ingabo zo muri Zambia ziri mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 5 Ukwakira 2022 ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku Kimihurura nibwo Gen Kazura yakiriye aba basirikare bakuru bari mu rugendo shuri mu Rwanda.

Iri tsinda ry’abasirikare bakuru ni bamwe mu bari guhererwa amasomo ya gisirikare mu ishuri rikuru rya Zambia Defence Services, Command and Staff College, bakaba bayobowe na Col Edmond Mbilika.

Col Edmond Mbilika yavuze ko mu rugendo shuri rw’icyumweru bazagirira mu Rwanda bazasura inzego za leta zinyuranye mu rwego rwo kwagura imikorere y’igisirikare cyabo.

Ubwo basuraga icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda bakaba basobanuriwe urugendo rw’impinduka kuva urugamba rwo kubohora igihugu rurangiye ndetse hanahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aba basirikare bakuru mu ngabo za Zambia bakaba baramaze gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aho bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside ndetse bagashyira indabo ku mva, banasuye kandi Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside n’ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama mu Karere ka Musanze.

Biteganyijwe ko bazanasura Zigama CSS, Horizon Ltd n’Ibitaro Bikuru bya Gisirikare biri i Kanombe.

U Rwanda na Zambia ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza,  ibi bigaragazwa n’uruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri iki gihugu hagati ya tariki 4-5 Mata uyu mwaka aho rwasize hashyizwe umukono ku masezerano agera kuri arindwi harimo ajyanye n’ubucuruzi, ubukerarugendo, ubutwererane, ubuvuzi, ubuhinzi n’ubworozi.

Aba basirikare bunamiye Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe 1994


NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

- Advertisement -