Gen Kazura yakiriye Minisitiri w’urubyiruko wa Mali

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Ukwakira 2022, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura ,yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Urubyiruko na Siporo wa Mali, Ag Attaher Mossa.
Gen. Jean Bosco Kazura yakira Minisitiri w’Urubyiruko na Siporo wa Mali, Ag Attaher Mossa
Kuri twitter y’ingabo z’uRwanda ntabwo hatangajwe icyavuye mu biganiro by’abo bayobozi.

Perezida wa Repubulika y’uRwanda, Paul Kagame kuwa  11 Gicurasi 2022, muri Village Urugwiro yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mali, Maj Gen Oumar Diarra, wari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

Maj Gen Diarra ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, yavuze ko we n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda kugira ngo bigire ku burambe budasanzwe bw’u Rwanda n’umutekano mu gihugu ndetse n’ubushobozi bw’Ingabo z’u Rwanda zagaragaje mu gukemura ibibazo mu bihugu nka Mozambique.

URwanda na Mali bisanzwe bifitanye umubano mwiza  by’umwihariko mu bijyanye n’umutekano.

URwanda ruri mu bihugu bike byihutiye gutanga ubufasha bw’ingabo zicunga umutekano ubwo igihugu cya Mali cyacikagamo ibice nyuma y’aho ingabo ziganjemo abarwanyi bo mu bwoko bw’Abatuareg hamwe n’agashami k’umutwe w’iterabwoba wa Alqaeda mu burengerazuba bwa Afrika (AQIM) bigaruriraga amajyaruguru y’icyo gihugu.

Ibi byanakurikiwe n’ihirikwa ry’ ubutegetsi bwa perezida wariho icyo gihe Ahamadou Tumani Toure byakozwe n’agatsiko k’abasirikare mu murwa mukuru Bamako.

Hari muri 2012 ubwo u Rwanda rwari ruyoboye akanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku isi aho rwari umunyamuryango ufite icyicaro kidahoraho.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW