Gicumbi/Rukomo: Batangiye guhinga ikawa, nyuma y’imyaka itatu bazubakirwa uruganda

Abatuye mu murenge wa Rukomo, akagari ka Gisiza mu mudugudu wa Gitaba batangiye kwitabira ubuhinzi bwa kawa, nyuma y’imyaka itatu ngo bazaba bubakiwe uruganda ruzabafasha kuyitunganya.

Abaturage bitabiriye gutera ikawa

Kuri uyu wa 28 Ukwakira 2022 mu murenge wa Rukomo hatangijwe igikorwa cyo guhinga ikawa ku buso bwa hegitari enye, ku ikubitiro bakaba bagiye gutera ingemwe 10.000.

Abatuye muri uyu murenge bijejwe uruganda rw’ikawa mu gihe cy’imyaka itatu kuko iyo batangiye guhinga izaba yeze. Mu myaka itanu nabwo ngo bazaba batangiye kuzamuka mu bukungu, kuko bazahabwa imirimo itandukanye iturutse ku ruganda bazaba bubakiwe.

Akarere ka Gicumbi kagizwe n imirenge 21, muriyo  mirenge igera kuri 11 niyo iteweho igihingwa cya Kawa ibafasha kuzamuka mu bukungu.

Imirenge  11 ya Gicumbi ihinzweho Kawa kuri Hegitari 602,2 ikaba imaze guterwaho ibiti bigera 1,431, 555.

Ngendahimana Anacret umwe mu bitabiriye gutangiza guhinga ikawa mu murenge batuyemo, avuga ko nibamara guhabwa amahugurwa yimbitse, biteguye kiyikorera no kuyisasira, maze bakajya ku rutonde rwo gupiganira amasoko mpuzamahanga nk’abandi.

Ati: “Hano iwacu ntabwo twakwanga ko batuzanira ikawa idufasha kwizamura mu bukungu, ariko tunacyeneye kunywaho tukumva icyanga cyayo, aho guheruka tuyihinga maze bakayoherereza abanyamahanga gusa”.

Abafatanyabikorwa ba Arabica Farmers LTD, kumwe n’abakora muri NAEB mu gikorwa cyo gutangiza gutera ikawa

Nyirabagenzi Veneranda na we ati: “Wenda nanjye mu myaka itatu bamaze gushinga uruganda nzasomaho, amateka yo kuyumva mu magambo gusa, azaba ahindutse”.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Uwera Parfaite yasabye abaturage gufata neza amahirwe begerejwe, ndetse ko biteguye kubafasha kubikurikirana umunsi ku munsi mu rwego rwo gushakira hamwe umusaruro ushimishije.

- Advertisement -

Ati: “Abaturage musabwe kubungabunga aya mahirwe mwegerejwe, tuzabafasha gukurikirana uburyo bwo kubahugura, kandi twiteze ko nta kibazo cy’ifumbire muzagira.”

Uruganda ruzubakwa n’umufatanyabikorwa w’ akarere  witwa Arabica farmers mu myaka itatu iri imbere ari uko bamaze gusarura ingemwe bahinze.

Mu karere ka Gicumbi ubusanzwe habarizwa inganda z’ikawa zirindwi.

Barateganya gutera ikawa kuri Hegitari enye

UMUSEKE.RW I Gicumbi