Goma: Abigaragambya bashatse kwinjira i Gisenyi ku ngufu- AMAFOTO

Ibikorwa byose mu Mujyi wa Goma byahagaritswe n’imyigaragambyo y’abaturage bamagana u Rwanda bashinja kwigarurira ubutaka bwa Congo binyuze mu mutwe wa M23 ukomeje gukubita inshuro ingabo za Leta ku rugamba.

Abigaragambya bavuga ko Gisenyi bashaka kuyomeka kuri RD Congo

Mu mashusho atandukanye yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, abigaragambya bumvikana baririmba indirimbo zamagana abanyarwanda muri DR Congo, na leta y’u Rwanda.

Umunyamakuru uri mu Mujyi wa Goma yabwiye UMUSEKE ko abavuga ikinyarwanda batekewe n’ubwoba mu ngo zabo, nta wuhirahira ngo agere ku muhanda mu kwirinda ko bagirirwa nabi.

Avuga ko abanyecongo kuri uyu wa mbere tariki 31 Ukwakira 2022 bazindukiye mu mihanda bitwaje amahiri, amashami y’ibiti, imihoro n’ibyapa byanditseho amagambo y’urwango ku Rwanda n’abayobozi bakuru barwo.

Abateguye iyi myigaragambyo bavuga ko igamije amahoro, abayitabiriye baturutse mu duce twa Majengo, Buhene, Katindo, Mapendo Mikeno, Bujovu bateraniye kuri Rond Point mu Birere mbere yo kwerekeza kuri bariyeri nto, ku mupaka n’u Rwanda.

Mu burakari bwinshi, bavuga amagambo yanga guverinoma y’u Rwanda bagerageje kwambuka umupaka w’u Rwanda kuri bariyeri nto bahagarikwa n’abapolisi ba Congo basutswe ku mupaka kuri uyu wa mbere.

Indi mbaga nyamwinshi y’abigaragambya bitwaje inkoni, imisaraba n’amashami y’ibiti berekeje ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Congo bakomwa mu nkokora n’igipolisi cyabateye ibyuka biryana mu maso mu rwego rwo kubatatanya.

Aba nabo bari babukereye bavuga ko bashaka kwigarurira Gisenyi ikomekwa kuri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ibikorwa byose by’ubukungu byahagaze Sitasiyo za lisansi, amaduka, amashuri ntabwo yafunguwe, Banki zose zafunze imiryango ndetse n’imodoka zitwara abagenzi ntizakoze.

- Advertisement -

Ihuriro rya Sosiyete Sivile ryateguye iyi myigaragambyo rimaze icyumweru risaba ko habaho urugendo rw’amahoro mu rwego rwo gushyira igitutu ku mahanga ngo yamagane ibitero bya M23 bitirira u Rwanda.

Iyi myigaragambyo ije ikurikira iyabaye kuri iki cyumweru yakozwe n’urubyiruko aho abigaragambya batwitse ibendera ry’u Rwanda ku mupaka munini uhuza ibihugu byombi.

Ibi bije nyuma y’icyemezo cy’Inama y’Ingabo y’ikirenga gisaba Guverinoma kwirukana Vincent Karega, Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC.

Abategetsi ba DR Congo bakomeje gushinja ingabo z’u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ubu ugenzura umujyi wa Bunagana, Rutshuru Centre, Kiwanja, ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo n’utundi duce muri iyi ntara ya Kivu ya ruguru.

U Rwanda ruhakana gufasha umutwe wa M23 rwemeza ko ikibazo kiri muri Kivu ya ruguru kireba DR Congo ubwayo.

Biraye mu mihanda bamagana u Rwanda bashinja kwigarurira ubutaka bwa Congo binyuze muri M23
Uyu yitwaje ingiga y’igiti nk’intwaro yo kurasa u Rwanda

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW