Ibihugu 12 biri mu Rwanda kwigira hamwe uko Isi yakwihaza mu biribwa

Abantu 70 bakorana n’imiryango itari iya Leta ikora mu by’ubuhinzi bo mu bihugu 12 bari mu nama y’iminsi ine i Kigali yiga ku kwihaza mu biribwa, gukora ubuhinzi butanga umusaruro kandi butangiza ubutaka n’ikirere cyane cyane muri ibi bihe Isi igaragaza impinduka.

Umukozi wa Tearfund na Canadian Foodgrains Bank mu bihugu bya Afurika yo Hagati n’Iy’Uburengerazuba John Twiringiyumukiza asaba abahinzi guhindura uburyo babukoragamo bakajyana n’ibihe

Muri iyi nama ya cyenda yiga ku kwihaza mu biribwa, gukora ubuhinzi butanga umusaruro kandi butangiza ubutaka n’ikirere, yahurije hamwe abahanga n’abashakashatsi mu by’ubuhinzi 70 baturuka mu bihugu 12 byo ku Migabane ya Afurika, Amerika, Aziya n’Uburayi, yatangiye kuwa 18 Ukwakira 2022 ikazasozwa kuwa 21 Ukwakira 2022.

Bamwe mu bitabiriye iyi nama, bavuga ko ubumenyi bari gusangizanya bubafitiye akamaro kanini cyane cyane muri ibi bihe Isi igaragaza imihindagurikire kandi ko bazakomeza no kuyageza ku bahinzi bato bakorana bagamije kurandura ibibazo by’inzara ikigaragara mu bice bimwe na bimwe by’Isi.

Makuza Richard, ni umwe muri bo, yagize ati “Icyo dushyize imbere ni ubuhinzi bubungabunga ubutaka, tugahuza ibitekerezo tugamije kubigeza ku bahinzi bato kugira ngo tuhaze mu biribwa. Turabwira abahinzi ko ibihe byahindutse, imvura yarabuze, ahandi igwa nabi, tukabatoza kwakira izo mpinduka noneho duhurize hamwe imbaraga tubone umusaruro.”

Nzohabonimana Claudette nawe yagize ati “Turi kuhigira byinshi kuko turi gusangizanya amakuru tugamije kurandura inzara, turifuza umuhinzi uteye imbere kandi wihagije mu biribwa n’ubwo ubutaka bugenda butakaza umwimerere ariko ni ngombwa ko twiga uburyo buboneye bwo kububyaza umusaruro tutabwangije.”

Umukozi muri Canadian Foodgrains Bank, igira uruhare mu gufasha Ihuriro ry’Imiryango Itari iya Leta ikora mu by’ubuhinzi, Mathew Van Geest, we ashima intambwe u Rwanda rugezeho mu rugamba rwo kwihaza mu biribwa no guteza imbere ubuhinzi butangiza ubutaka, akavuga ko muri iyi nama bazzasangura ubumenyi bugamije guharanira ko kwihaza mu biribwa biba ihame ntakuka.

Yagize ati “Guhurira hamwe byaduhaye umwanya wo guhuza ibitekerezo no gukomeza gushakira hamwe ibisubizo mu kwihaza mu biribwa. Twakoranye n’u Rwanda cyane kandi bari mu nzira nzizazo gukora ubuhinzi butanga ibisubizo mu kwihaza mu biribwa kandi iryo ni ihame kuri twe.”

Umukozi Ushinzwe ubujyanama mu bya tekiniki mu Muryango Tearfund na Canadian Foodgrains Bank muri Afurika yo Hagati n’Iy’Uburengerazuba, John Twiringiyumukiza, avuga ko aho Isi igeze muri iki gihe, abahinzi bakwiye guhindura uburyo n’imitekerereze y’uko bwakorwaga hambere kugira ngo bubahe umusaruro ukwiye.

- Advertisement -

Yagize ati “Turi hano nk’abantu bakora mu buhinzi n’abafatanyabikorwa hagamijwe gusangira ubunararibonye no kububakira ubushobozi kugira ngo twongere intambwe n’umuvuduko mu iterambere ryo kwihaza mu biribwa.

Turizera ko ibyo turi gusangizanya bagiye kubyigisha abandi noneho nabo bagire ubumenyi mu kubungabunga ubutaka, kububyaza umusaruro kugira ngo buteze imbere ababukora ndetse twihaze no mu biribwa, byose mu buryo burambye.”

Iyi nama ya cyenda ya Kigali, yateguwe na Tearfund ku nkunga ya Canadian Foodgrains Bank n’abandi bafatanyabikorwa barimo RAB, FAO, imiryango nka MCC, CBM, AEE na PDN ndetse n’itorero AEBR.

Gahunda ya Canadian Foodgrains Bank na Tearfund yo guhugura abakozi bahugura abandi mu by’ubuhinzi bubungabunga ubutaka n’ikirere yatangiye kugeragerezwa muri Ethiopia, aho yatangiye gutanga umusaruro ikaba igiye no gukomereza mu Rwanda hagamijwe kubyaza umusaruro ubutaka mu buryo burambye.

Ubuhinzi ni umwe mu nkingi za mwamba z’ubukungu bw’Igihugu kuko nko mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2020, bwihariye 28% byabwo ndetse intego ihari akaba ari ukuzamura ibyo bipimo by’umusaruro.

Abitabiriye iyi nama bari gusangirira hamwe ubunararibonye bagamije kwihaza mu biribwa

Yanditswe na Jean Claude BAZATSINDA