Inyungu za “Ejo Heza” ni nyinshi ku muturage, akwiye kuyisobanurirwa aho kuba agahato

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), rwasabye abayobozi kudahatira abaturage kugana gahunda ya “Ejo Heza”, kuko bikorwa ku bushake bw’umuntu, RSSB ivuga ko iyi gahunda isobanuwe neza abaturage bayigana ku neza.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis

Uru rwego rubitangaje mu gihe hirya no hino mu gihugu abaturage  bagiye bagaragaza imbogamizi zo kuba bahatirwa kujya muri iyi gahunda.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, yatangaje ko ubusanzwe kujya muri Ejo Heza ari inyungu z’umuntu ku giti cye bitakabaye agahato.

Yagize ati “Kujya mu bwizigame bw’igihe kirekire bwa Ejo Heza ntabwo ari itegeko. Ni ubushake, ariko ni ubushake dushishikariza buri munyarwanda. Ni gahunda buri munyarwanda ubishoboye yagakwiye kugana, kuko ari akabando k’iminsi kandi nta wizigamiye uratenguhwa mu byo asaba muri gahunda zacu.”

Uyu muyobozi agaruka ku zindi nyungu zo kuba muri Ejo Heza, ni uko umunyamuryango ashobora kubona inguzanyo muri Banki abikesha iyi gahunda.

Yagize ati “Ejo Heza hari byinshi biyiranga birimo no kuba yagufasha mu zabukuru ugize imyaka 55, kuba wizigamira ahagije, ubu ni miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda ariko dushobora kugabanya akagera kuri miliyoni ebyiri.”

Yakomeje agira ati “Ushobora kuyakoresha wivuza, wishyura amafaranga y’ishuri (minerval) cyangwa se unafata inguzanyo muri Banki. Izindi nyungu zirimo ni uko iyo wizigamira  ari hejuru ya 16, 000frw ku mwaka, wongererwa ubwishingizi bw’ubuzima, bigatuma witabye Imana, umuryango ubona miliyoni  n’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu (Frw 1,250,000). Ni mu rwego rwo gufasha guherekeza mu cyubahiro uwitabye Imana no guhoza umuryango.”

 

Urubyiruko ntirurumva iyi gahunda…

- Advertisement -

RSSB igaragaza ko abiyandikishije benshi bari hagati y’imyaka 33 na 41, mu gihe munsi yayo batitabiriye.

Umuyobozi Mukuru wa  RSSB, Rugemanshuro Regis, yatangaje ko hagiye gushyirwa imbaraga mu kwereka abakiri bato amahirwe ari mu kugana gahunda ya Ejo Heza.

Ati “Mu rubyiruko haracyari icyuho ariko bijyana n’amikoro na none n’ubushobozi bwo kuba bakwizigamira. Muri gahunda dufitanye na Minisiteri y’Uburezi ni ugutangira kwigisha mu mashuri ibyiza n’impamvu yo kwizigamira. Uko ubisonukirwa ukiri muto ni ko iyo ubonye ubushobozi utangira kubikora.”

Yakomeje ati “Turi kuganira nanone n’amashuri kugira ngo tubashe kwegera ababyeyi.”

Muri Kamena 2017 nibwo Leta y’u Rwanda yatangije umushinga w’Ikigega cy’Ubwiteganyirize cyiswe Ejo Heza, wari ugamije gufasha Abanyarwanda kubona uburyo bwo kwizigamira by’igihe kirekire.

Imibare ya RSSB igaragaza ko kugeza ubu abaturage 2.073.843 bamaze kwinjira muri Ejo Heza, aho bamaze kwizigamira miliyari 35,7Frw (Frw 35.714.192.817).

Intego zayo ni uko igipimo cyo kuzigama kizamuka. Mu 2017 ubwo cyatangiraga, byari biteganyijwe ko  igipimo cyava ku 10.6%, kikagera kuri 23%.

U Rwanda rufite intego yo kuzamura ubukungu bwarwo bukava ku rwego rw’ibihugu bikennye rukagera mu biyingayinga ibikize mu 2035 no kugera mu bikize mu cyerekezo cya 2050.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW