Kamonyi: Batatu bakurikiranyweho gukubita no kumena ibikoresho by’umunyamakuru

Abagabo babiri ndetse n’umugore umwe bo mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Ukwakira 2022, batawe muri yombi bakurikiranyweho gukubita umwe mu bafata amashusho kuri TV, bakanangiza ibikoresho by’akazi birimo Camera yakoreshwaga mu gutara inkuru.

Abatawe muri yombi ni Ayinkamiye Donathile w’imyaka 35, Shingiro Olivier Mupenzi  w’imyaka 30 ndetse na Niyongira Ferdinand w’imyaka 33. Hari umwe wahise utoroka ubwo Polisi y’igihugu ikorera mu Murenge wa Runda yageraga ahakubitiwe umunyamakuru wari mu kazi.Ibi byabaye ahagana saa Saba z’amanywa, ubwo ufata amashusho kuri Flash TV  ndetse n’irindi tsinda bari kumwe  bari gutara inkuru muri aka gace ijyanye n’ikoreshwa ry’imirasire y’izuba.

Asobanurira umunyamakuru w’UMUSEKE, Shema Valens ukorera Flash TV avuga ko yahohotewe agakubitwa n’aba baturage bamushinja ko yabafotoye aho barimo banywera inzoga mu gihe we yafataga amashusho y’umurasire w’izuba wari hejuru y’inzu y’ubunywero barimo.

Iri tsinda ryari riyobowe na Ayinkamiye Donathile n’umugabo we ryakubise uyu Shema Valens mu gihe yaberetse ikarita y’akazi ndetse n’amashusho y’ibyo yafashe birimo umurasire w’izuba, nta mashusho y’aba bamuhohoteye yigeze afata nk’uko yabiberetse mbere yo kumukubita bakamugira intere.

Yagize ati” Kwa kundi mwigabanya nk’abanyamakuru kuri terrain, hari umurasire w’izuba wari hejuru y’akabari, abari muri ako kabari, bahita basohoka barambwira ngo kubera iki uri kudufotora? Ndababwira ngo sindi kubafotora, mbereka n’amashusho nafashe, mbabwira ko ndi gufata imirasire y’izuba,banga kubyumva.”

Yakomeje agira ati” Umusore warimo anyaka Camera, ndayimwima. umugore nyiri ako kabari aba aramfashe, umugabo we aba araje barankubise. Ndakubitwa, imbavu bazimennye, ishati bayinshwanyirizaho.”

Shema avuga ko abanyamakuru bagenzi be iyo badatabara vuba na bwangu aba baturage bari kumwica, bavugaga ko “ko yabiyemeyeho ko ari umunyamakuru maze amenagura inzoga zabo” ibintu ahakana akavuga ko usibye ikirahure cyamenwe n’uwashatse kukimutera nta kintu na kimwe yigeze yangiza.

Avuga ko yifuza ubutabera kuko ibyo yakorewe birenze ubunyamaswa ko mu gihe abamukubise batahanwa by’intangarugero byatuma bigira ibitabashwa nk’uko babibwiraga abaturage ko “Uwo badashaka bamwica bakamwirega.”

Bamwe mu baturage batifuje gutangaza amazina yabo bo muri aka gace gakunze kuberamo indwano kubera bamwe mu baturage bigize indakoraka bavuga ko uyu munyamakuru na bagenzi be baje kumutabara bakubiswe bazira amaherere.

Umwe yagize ati ” Aba bahungu barenganye cyane, uyu mugore n’umugabo we ni abantu bigize indwanyi, kariya kabari kaberamo indwano buri gihe.”

- Advertisement -

Hari umukecuru wavuze ko ibyo aba bantu bakoreye abanyamakuru bari mu nkuru zigamije kugaragaza iterambere bagejejweho na MySol yahoze yitwa Mobisol itanga serivise y’ingufu z’amashanyarazi akomoka ku zuba ari ihohoterwa rikwiriye gukurikiranwa.

Ati “Abantu baje kudusura ariko abigize ibiharamagara birabakubise ntiwareba, ese ubu iyo bamwica koko ?”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Ndayisaba Jean Pierre Egide, yabwiwe UMUSEKE ko iki kibazo bakimenye ndetse ko batatu bahise batabwa muri yombi.

Yagize ati“Abakekwa bafungiye kuri RIB ya Runda. Kugeza ubu hafashwe abantu batatu.”

Uyu muyobozi avuga ko iperereza ryahise ritangira kugira ngo uwahohotewe abone ubutabera.

UMUSEKE wabonye inyandiko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha igaragaza ko uyu munyamakuru yatanze ikirego, ndetse hitabajwe abaganga bazerekana niba koko uyu munyamakuru yakubiswe nk’uko bivugwa ndetse n’ubumuga ashobora gukurizamo.

Aba baganga basabwe gusuzuma ubumuga uwakubiswe yaterwa  n’uko gukubitwa ku % ndetse n’igihe yamara atikorera imirimo ye no gusuzuma uburemere bw’ububabare afite.

Iyo nyandiko ivuga ko uyu munyamakuru bamukubise ingumi n’imigeri mu mbavu no mu mugongo bakamuciraho ishati ndetse bamena na Camera yo mu bwoko bwa CANON 5D MARK III ifite agaciro ka miliyoni eshanu y’u Rwanda.

UMUSEKE wamenye amakuru Kandi ko  muri ako gace hasanzwe insoresore zitwara nk’ibihazi, aho zinywa inzoga, zasinda zikabuza umutekano abantu.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW