Kicukiro: RIB yasuye abaturage byihutisha gukemura ibibazo kandi mu mucyo

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Bishimiye uburyo ibibazo byabo byahawe umurongo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rwafashije gukemura ibibazo by’abaturage b’Akarere ka Kicukiro ndetse bimwe muri byo hasabwa inzego bireba kubikurikirana.

Abaturage bahawe umwanya batanga ibibazo bimwe bihita bikemuka ako kanya

Ku mugoroba wo ku wa 05 Ukwakira, RIB n’abayobozi mu Karere ka Kicukiro bamanutse mu Murenge wa Gahanga baganira n’abaturage kuri gahunda za Leta banakira ibibazo birenga 50 birimo nibyahise bikemurwa.

Ni mu bukangurambaga bw’Ukwezi kwahariwe serivisi za RIB mu baturage bugamije kwakira no gukemura ibibazo byabo ku bufatanye n’inzego z’ibanze, inzego z’Umutekano, ndetse no gukomeza ubufatanye mu kurwanya itangwa rya serivisi mbi, ruswa n’akarengane.

Nyiragwaneza Marie utuye mu Mudugudu wa Kiyanja, mu Kagari ka Kagasa mu Murenge wa Gahanga, yavuze ko abwirwa ko Indangamuntu ye muri sisiteme isangwa mu Turere twa Nyamasheke, Gasabo na Kicukiro bikamubera imbogamizi zo kutabona Ubwisungane mu kwivuza.

Yishimiye ko ikibazo cye cyahise gikemukira mu ruhame nyuma yo kumara umwaka asiragizwa n’abayobozi.

Mutesi Delphine wo mu Mudugudu wa Nyagafunzo, mu Kagari ka Kagasa yatanze ikibazo cy’umugabo b’abana mu buryo butemewe n’amategeko, witwa Tuyishimire Eric umukubita amanywa n’ijoro ariko akaba akingirwa ikibaba ntahanwe.

Ati “Buri  munsi ahora ankubita kuko naho nimukiye arahansanga akampondagura, inzego zibanze nakibagejejeho barambwira ngo uriya ni Marine, bakabyihorera bakanca amazi.”

Uyu mubyeyi w’umwana umwe yavuze ko ikibazo cy’ihohoterwa akorerwa n’uwo mugabo yakigejeje mu nzego z’ibanze no kuri RIB Station ya Gahanga, ariko ntafashwe kubona ubutabera.

Mu guha umurongo ikibazo cye yabwiwe ko “Mu gitondo saa moya ube uhari  (RIB Gahanga) basubukure ikirego cyawe noneho kandi wemere ko ikibazo cyawe gikurikiranwa mu nzira kigomba gukurikiranwamo, hanyuma abo bireba bakurikiranwe.”

- Advertisement -

Uwayisabye Saphina yavuze ko afite ikibazo cy’umugabo babana bitemewe n’amategeko witwa Munezero Jean Pierre wakubiswe na mugenzi we akaba amaze igihe arembeye mu nzu.

Umugabo w’uyu mugore ngo yakubiswe n’uwitwa Kuradusenge Emmanuel akaba yifuza ko bakurikirana ikibazo cy’umugabo we akabona ubutabera.

Hahise handikwa ikirego cye maze asabwa gusindagiza umugabo we akajya kuri RIB, anagirwa inama yo gusezerana mu buryo bwemewe n’amategeko kugira ngo bubake urugo rukomeye.

Hagaragajwe ibibazo byiganjemo amakimbirane mu miryango

Mbabazi Modeste, Umugenzuzi muri RIB, yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije gukemura ibibazo by’abaturage barengana by’umwihariko no gusobanurira abaturage uru rwego.

Ati “Turifuza ko dufatanya n’abayobozi bacu tukarwanya akarengane kari hagati mu baturage bacu, tukarwanya amakimbirane mu miryango adusubiza inyuma.”

Yasabye bamwe mu baturage binangira ku byemezo bifatwa n’ubutabera bagamije kubunaniza ko uwo muco bawucikaho.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yavuze ko gahunda zo kwegera abaturage zigamije gukemura ibibazo bibugarije.

Ati “Gahunda ziduhuza n’abaturage nidukomeza kuzishyiramo imbaraga ibibazo tugenda tubibona tukabikemura, nta kabuza hazagabanuka ikintu kinini mu gusiragiza abaturage no gukemurirwa ikibazo ku gihe.”

Yavuze ko mu Karere ka Kicukiro bafite ubukangurambaga bwiswe “Wizarira” bugamije kureba bamwe mu bayobozi bazarira mu gucyemura ibibazo by’abaturage,

Ati “Bidufasha kureba wa mukobwa uba umwe agatukisha bose, utindana umuturage, amubeshyabeshya, utamuha umwanya cyangwa utamuha amakuru, ibyo iyo tubibonye ntabwo birangirira aho tugira umwanya wo kwigenzura ndetse byaba ngombwa hakagira n’abakurikiranwa.”

Umutesi yasabye kandi abatuye Akarere ayoboye babana mu buryo butemewe n’amategeko kurenga uwo murongo bagasezerana, ni mu rwego rwo kubaka ingo zihamye zizira amakimbirane.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange yafashije mu gukemura ibibazo by’abaturage
Modeste Mbabazi, Umugenzuzi muri RIB yasobanuriye abaturage icyo RIB ishinzwe asaba gutanga amakuru ku gihe
Abaturage bagaragaje ko hari ibibazo bageza ku bayobozi bigashyirwa mu tubati
Bishimiye uburyo ibibazo byabo byahawe umurongo
Abagenzacyaha banditse ikibazo ku kindi kugira ngo bisuzumwe kandi bikemuke mu mucyo
Abafite ibibazo byihariye birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi bakiriwe mu biro bya RIB bigendanwa

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW