Marina agiye gutaramira abatuye i Rubavu

Umuhanzikazi Marina Deborah ubarizwa muri ‘Label’ ya The Mane agiye gukorera igitaramo i Rubavu mu rwego rwo kwishimana n’abakunzi be batuye muri kariya Karere k’ubukerarugendo.

Marina Deborah uri mu bahanzikazi bakunzwe mu Rwanda

Iki gitaramo kiraba ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ukwakira 2022 muri Erica Night Club mu Mujyi wa Gisenyi rwagati.

Iki gitaramo Marina Deborah agiye gukorera i Rubavu kiri mu bitaramo ngaruka kwezi bitegurwa na Eric ight Club imaze gufatsisha mu gususurutsa abanyabirori i Gisenyi.

Uwateguye iki gitaramo yabwiye UMUSEKE ko ari muri gahunda bihaye yo kujya batumira abahanzi bakunzwe mu gihugu ndetse n’abavanzi b’imiziki bagatanga ibyishimo.

Ati “Nazanye Marina nk’umwe mu bakobwa bashoboye kandi bakunzwe ngo kuri uyu wa Gatanu atange ibyishimo kubanya Rubavu n’abatemberera iwacu.”

Marina ugiye gutaramira i Rubavu afite indirimbo ikunzwe zirimo “OK”aherutse gukorana na  Li John usanzwe utunganya imiziki y’abahanzi.

Uyu mukobwa uri mubakomeye mu ruhando rwa muzika nyarwanda azwi kandi mu ndirimbo nka ‘Shawe’ , ‘Villa’, ‘Ni wowe’, ‘Log out’, ‘Mbwira’ yakoranye na Kidum, ‘Karibu’, ‘Decision’ n’izindi.

MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW