Meddy yahishuye ishavu aterwa n’urupfu rw’umubyeyi we

Umuhanzi Ngabo Medard Jobert wamenyekanye mu muziki nyarwanda nka Meddy nyuma y’ukwezi kurenga apfushije mama we umubyara yashyize hanze agahinda aterwa no kumubura akimukeneye.

Umuhanzi Meddy yongeye kwandika agahinda k’uko yashenguwe n’urupfu rwa nyina

Meddy waherukaga gushyira ubutumwa kuri Instagaram tariki 1 Kanama 2022, yongeye gutambutsa ubutumwa bw’agahinda aterwa n’urupfu rwa mama we ndetse n’inzibutso yamusigiye.

Mu butumwa burebure yatangiye agira ati “Nagerageje inshuro nyinshi kugira icyo nkwandikaho, buri gihe nagerageje amagambo yarabuze. Mu by’ukuri navuga iki.”

Meddy yahishyuye ko mama we yari umubyeyi w’agatangaza, udatinya, w’umunyamurava ndetse ukomeye atigeze abona maze amushimira inzibutso nziza yamusigiye.

Ati “Wantoje ikinyabupfura nka papa, unkunda nka mama, wansetsaga nk’inshuti. Mugore w’agatangaza, mama mwiza nzi neza ko uriho uyu munsi kuruta na mbere. Warakoze kunyigisha ijambo ry’Imana, kugendera mu nzira y’ukuri, warakoze cyane ku ndangagaciro zose z’ubuzima bwanjye nakwigiyeho n’ubumenyi bwose wampaye. Warakoze ku nyigisha igisobanuro cya nyacyo cy’ubuzima. Wabanye nanjye aho nta n’umwe wari ubishoboye.”

Yakomeje agira ati “Ndagukunda birenze uko nigeze ngukunda, ndabizi neza ko nyuma y’iki gicucuccu  nzongera ku kubona nanone.”

Meddy wagaragaje urukundo ruhambaye yakundaga umubyeyi we n’agahinda yasigaranye yavuze uko adahwema kumukumbura uko bwije nuko bucyeye.

Cyabukombe Alphonsine ubyara Meddy yitabye Imana kuwa 14 Kanama 2022 azize uburwayi ku myaka 66. Uyu mubyeyi yaguye mu gihugu cya Kenya aho yarimo kuvurirwa.

Cyabukombe Alphonsine ubyara Meddy yitabye Imana kuwa 14 Kanama 2022

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

- Advertisement -