MINEDUC yatangiye kugenzura ireme ry’uburezi mu mashuri ya Leta

MUHANGA: Minisiteri y’Uburezi binyuze mu bigo biyishamikiyeho, (REB na NESA) batangiye gukora igenzura mu Mashuri ya Leta hagamijwe kureba uko ireme ry’uburezi rihagaze.
Uhagarariye NESA Habiyambere Ildephonse asuhuza Abanyeshuri

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB)  Dr Mbarushimana Nelson, uhagarariye Ikigo gishinzwe ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri(NESA) Habiyambere Ildephonse, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga basuye ibigo 2 by’amashuri ya Leta kugira ngo bahuze amasomo ahatangirwa n’ireme ry’Uburezi bifuza.

Muri GS ya Kabgayi aba bayobozi babanje kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi,  harebwa imisanzu n’amafaranga y’ishuri ababyeyi batanga mu mashuri y’inshuke, abanza ndetse n’ayisumbuye.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, Dr Mbarushimana Nelson avuga ko  muri iki cyumweru cy’Uburezi batangiye, bazibanda ku myigishirize y’abarimu, Uburere abanyeshuri bahabwa, harimo ubwitabire bwabo umunsi ku munsi.

Mbarushimana avuga ko bagomba no gusuzuma ibikoni kugira ngo barebe  amafunguro abanyeshuri bafata.

Ati “Umuyobozi w’Ishuri agomba gucunga neza umutungo w’Ikigo, akanagenzura uko abarimu bigisha.”

Uyu Muyobozi avuga ko nibasoza igenzura bazahuza ibi byose kugira ngo barebe niba ireme ry’Uburezi ryuzuye.

Cyakora yavuze ko bazagenzura n’imbogamizi Ishuri rifite kugira ngo zigezwe kuri Minisiteri y’Uburezi.

Ati “Twasanze ubwitabire bw’abanyeshuri buri ku gipimo gishimishije, abana barahabwa ifunguro ryuzuye.”

- Advertisement -

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yasabye abanyeshuri kwiga bashyizeho umwete, yibutsa abarezi ko bakwiriye gukundisha abana amasomo batanga.

Ati “Turasaba abarezi kugabanya umubare w’abana bata amashuri kuko umuntu wa mbere umenya ko umwana yasibye ari mwarimu.”

Yabasabye kandi kutihererana ibibazo ahubwo bagafatanya n’inzego z’ibanze kubikemura.

Izo nzego kandi zasabye Abarezi gukoresha ikoranabuhanga mu gihe bagiye gukora ubushakashatsi  mu mitegurire y’amasomo batanga.

Guverineri Kayitesi yavuze ko  mu Ntara y’Amajyepfo ubwitabire bw’abanyeshuri mu bigo bya Leta bugeze kuri 98,9%, utabariyemo  bo mu mwaka wa 1  ndetse ni uwa 4.

Ibizava mu igenzura ry’icyumweru cy’Uburezi  bizatangazwa rishoje.

Dr Mbarushimana yashimiye Ubuyobozi bw’Ishuri uko bita ku mirire y’abanyeshuri.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice mu batanze ibyokurya mu bigo by’amashuri
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga