Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu bo muri RURA

Minisitiri w’Intebe yirukanye Umuyobozi wa RURA n’abandi babiri bakoranaga kubera imyitwarire n’imiyoborere idakwiye.

Ku wa 16 Gashyantare, 2022, nibwo Eng. Deo Muvunyi nibwo yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RURA by’agateganyo

Abirukanywe ni Eng. Deo Muvunyi wari Umuyobozi Mukuru w’agateganyo, w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’imirimo imwe n’imwe ifitiye Leta akamaro (RURA).

Itangazo ryasinyweho na Minisitiri w’Intebe rivuga ko Pearl Uwera wari Umuyobozi ushinzwe imari na Fabian Rwabizi wari Umuyobozi ushinzwe abakozi n’ubutegetsi na bo birukanywe.

Ku wa 16 Gashyantare, 2022, nibwo Eng. Deo Muvunyi wari Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n’Iterambere ry’Ubwikorezi muri RURA, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RURA by’agateganyo asimbuye Dr Nsabimana Erneste wagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo.

Mu 2004 ni bwo Eng. Deo Muvunyi yahawe  inshingano zo kuba umuyobozi ushinzwe igenamigambi n’iterambere ry’ubwikorezi muri RURA.

Kuri izi nshingano akaba yaragize uruhare mu bikorwa byo kuvugurura no guteza imbere urwego rw’ubwikorezi mu Rwanda.

Aba bayobozi birukanywe kuri iyi myanya  mu gihe muri iki kigo  kivugwaho kudakemura serivisi zijyanye no gutwara abantu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Ikindi ni uko havugwamo ikijyanye n’amakosa mu gutanga amasoko ku bigo  bitwara abagenzi.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW

- Advertisement -