Muhanga: Umubyeyi utamenyekanye yataye uruhinja ku gasozi

Umusaza w’imyaka 61 y’amavuko yatoraguye uruhinja rumaze nk’ibyumweru bibiri ruvutse, asanga ari ruzima  arushyikiriza inzego z’Ubuyobozi.

Uruhinja rwatowe n’umusaza bikekwa ko rumaze ibyumweru bibiri ruvutse

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Cyiciro, Akagari ka Musongati mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga.

Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko ahagana saa moya z’ijoro ryo ku wa 07 Ukwakira, 2022 aribwo uyu musaza Munyaneza Vincent  yatahaga iwe mu rugo, akumva iruhande rwe umwana arira yihutira kumureba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange, Ruzindana Fiacre yabwiye UMUSEKE ko  uyu musaza amaze kumubona yatabaje ubuyobozi n’abaturage basanga uruhinja rwahogoye, bihutira kumujyana kwa Muganga kugira ngo barusuzume barebe niba nta kibazo cy’uburwayi cyangwa ingaruka yatewe n’imbeho cyane ko wabonaga yanduye, kuko uwamubyaye atigeze amwitaho.

Ruzindana yavuze ko ku Bitaro i Kabgayi aho uyu mwana ari, abaganga basanze ari muzima bakaba barimo kumwitaho.

Ati: “Turimo gushaka umuryango umurera kuko uwamutaye atarabasha kumenyekana.”

Yavuze ko bahamagaye abajyanama b’Ubuzima kugira ngo bakore igenzura ku bakobwa bari basanzwe batwite,barebe ko harimo uwaba yabyaye agata umwana ku gasozi.

Ati: “Mu kanya batubwiye ko ntawe babonye, gusa twatanze amatangazo no mu yindi mirenge duhana imbibi dutegereje amakuru baza kuduha.”

Gusa yavuze ko nubwo hari bamwe mu bakobwa babyariye iwabo, ariko ari ubwa mbere muri uyu murenge umubyeyi cyangwa umukobwa abyara agafata icyemezo cyo kujugunya uwo yibarutse ku gasozi.

- Advertisement -

Ruzindana yasabye abafite ingeso mbi nk’izi ko mu gihe baba batwite bajya bita ku bana babyara aho kubajugunya, kubera ko umwana iyo avutse ataba ari uw’umubyeyi gusa, ahubwo aba ari ni uw’igihugu.

MUHIZI ELISÉE UMUSEKE.RW/Muhanga.