Muhoozi Kainerugaba yambitswe ipeti rya General (Full) – AMAFOTO

Umuhungu wa Perezida Museveni Muhoozi Kainerugaba, mu muhango wabaye kuri uyu wa mbere ku cyicaro gikuru cy’ingabo za Uganda i Bombo, yambitswe ipeti rya Jenerali w’inyenyeri enye aherutse guhabwa na Se.

Gen Salim Saleh na Charlotte Kainerugaba bambika Gen Muhoozi ipeti rya Jenerali

Lt General Kayanja Muhanga wasimbuye Gen Muhoozi ku mwanya w’Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, nawe yambitswe iri peti aherutse guhabwa akuwe kuri Major General mu ngabo za Uganda.

Umuhango wo kwambika Muhoozi Kainerugaba ipeti rya Jenerali w’inyenyeri enye wayobowe na Gen Salim Saleh Akandwanaho usanzwe ari Umujyanama wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni.

Gen Salim Saleh afatanyije n’umugore wa Gen Muhoozi Kainerugaba nibo bamwambitse iri peti riruta ayandi mu gisirikare cya Uganda.

Lt General Muhoozi Kainerugaba w’imyaka 48 y’amavuko wambitswe ipeti rya General Full, yari asanzwe ari Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, icyakora uyu mwanya yawukuweho ku wa 04 Ukwakira 2022.

Gen Muhoozi Kainerugaba kuri uyu wa mbere tariki 10 Ukwakira 2022 yahise ahererekanya ububasha na Lt Gen Kayanga Muhanga ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda.

Ntiharatangazwa inshingano nshya General Kainerugaba yaba yahawe, icyakora asanzwe ari n’umujyanama wihariye wa Perezida Museveni mu bya gisirikare.

Abantu batandukanye muri Uganda bitabiriye ibirori bikomeye byo kwishimira izamurwa rya Gen Muhoozi Kainerugaba.

Gen Muhoozi Kainerugaba aha icyubahiro Se wabo wamwambitse ipeti rya Jenerali w’inyenyeri enye
Gen Muhoozi Kainerugaba n’umufasha we Charlotte Kainerugaba
Umufasha wa Gen Muhoozi amwambika ipeti
Jenerali w’inyenyeri enye Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida Museveni
Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, Kayanja Muhanga yambitswe ipeti rya Lieutenant General
Lt Gen Kayanja yari umuyobozi wa Operasiyo Shuja

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW