Mvukiyehe Juvénal yabitse igikombe cya Mbere muri Kiyovu

Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal yafashije iyi kipe kwegukana igikombe cya Mbere kuva yayibera umuyobozi.

Mvukiyehe Juvénal na Kiyovu Sports begukanye igikombe cya Made in Rwanda Cup 2022

Mu ijoro ryakeye ikipe ya Kiyovu Sports yaraye itwaye igikombe itsinze Rayon Sports ku bitego 2-1. Hari ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’ibikorerwa mu Rwanda[Made in Rwanda Cup].

Wari umukino uryoheye ijisho kuko watangiye amakipe yombi ashaka igitego cya kare. Kiyovu Sports byahise biyihira ibona igitego cya mbere cya Mugenzi Bienvenue ku munota wa 36 ku mupira yahawe na Serumogo Ali ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo.

Bigirimana Abedi umaze iminsi ahetse Kiyovu yashyizemo igitego cya kabiri ku munota wa 76 kuri koroneri yari yatewe. Nyuma yo gutsindwa icya Kabiri ku ruhande rwa Rayon Sports abafana batangiye gusohoka muri stade ku bwinshi n’umukino utararangira.

Nyuma yo gutakarizwa icyizere n’abafana bayo Moussa Essenu yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 90. Bakomeje kotsa igitutu ikipe ya Kiyovu birangira mu minota ine y’inyongera Rayon Sports ihawe penaliti ku ikosa myugariro mushya wa Kiyovu Nsabimana Aimable yakoze ryo gufatisha umupira intoki.

Cyateguwe ku bufatanye bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’amaguru [FERWAFA] n’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuziranenge [RSB]. Cyitabiriwe n’amakipe ane asanzwe akina shampiyona Kiyovu, Rayon, Mukura na Musanze.

Kiyovu itaherukaga ikitwa igikombe mu minsi ya vuba yaraye yisengereye icya Made in Rwanda cyari gikinwe bwa mbere mu gihugu.

Wari umukino wa kabiri nyuma yo gutsinda Mukura igitego 1-0 mu mukino wa mbere yahise ikomeza ku mukino wa nyuma.

Yakiranye na Rayon Sports yari yakomeje hitabajwe peneliti nyuma yo kugwa miswi na Musanze FC 0-0 itsinda penaliti 4-2.

- Advertisement -

Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvénal uherutse kwegura akongera agasabwa n’abanyamuryango kugaruka yari amaze imyaka ibiri ayiyobora atarabona igikombe na kimwe.

Kuva yatorerwa kuyobora Kiyovu Sports hari ku wa 27 Nzeri 2020 kure yagejeje ikipe ni ku mwanya wa Kabiri muri shampiyona ya 2021-2022.

Ibi biribazwa niba biza kongera umwuka mwiza n’imbaraga mu buyobozi nyuma yo kubona igikombe gikinirwa hano mu Rwanda.

Mbirizi Eric niwe wateye iyo penaliti bari babonye arayihusha igarurwa n’igiti cy’izamu umukino uhita urangira. Kiyovu Sports imaze iminsi ibwira abafana ba Rayon ko bayigize umugore wayo byongeye kwisubiramo nyuma y’imikino ibiri iheruka ya shampiyona yose yihariwe na Kiyovu Sports.

Mu mikino itatu aya makipe yombi amaze guhura Kiyovu Sports yatsinze ibitego 6 kuri 1 cya Rayon Sports.

Umutoza Haringingo yaraye atsinzwe n’ikipe ya Kiyovu yatozaga umwaka ushize.

Ku wundi mukino wakinwe wari uwo gushaka umwanya wa gatatu. Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs yatsinze Musanze ibitego 4-1 ihita ifata umwanya wa Gatatu.

Uko ibihembo byatanzwe
Iya mbere yabaye Kiyovu yahembwe igikombe na miliyoni 5 Frw. Iya Kabiri yabaye Rayon Sports yegukanye miliyoni 4 Frw. Ku mwanya wa Gatatu haje ikipe ya Mukura VS yahawe miliyoni 3 Frw. Iya Kane ari nayo ya nyuma yabaye Musanze FC yatwaye miliyoni 2 Frw gusa.

Umutoza wa Kiyovu Sports yari mu byishimo
Kiyovu Sports yahigitse mucyeba yegukana igikombe
Kimenyi Yves yegukanye igikombe cye cya Mbere kuva yagera muri Kiyovu Sports

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye