NCPD igeze kure ivugutira umuti ikibazo cy’inyunganirangingo

Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD) irasaba abafite ubumuga bw’ingingo gusubiza umutima impembero kuko bafatanyije n’abafatanyabikorwa, ikibazo cy’inyunganirangingo cyabonewe igisubizo bahereye kubakeneye amagare.

Ikibazo cy’amagare ku bafite ubumuga cyavugutiwe umuti

Ibi byagarutsweho kuwa 20 Ukwakira 2022, ubwo I Kigali hasozwaga amahugurwa y’abaganga b’ubugororangingo (Physiotherapists, Biomedical Technicians) baturutse mu bitaro byo hirya no hino mu gihugu, amahugurwa yateguwe bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga n’itorero “The Church of Jesus Christ of Latter Day Saints”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD), Emmanuel Ndayisaba yavuze ko ikibazo cy’inyunganirangingo kubafite ubumuga cyabonewe igisubizo kuko amagare y’abafite ubumuga atakiri ikibazo bafatanyije n’abafatanyabikorwa banyuranye.

Ati “Icyo nabwira abanyarwanda bafite ubumuga bw’ingingo bakeneye amagare nuko kuri twebwe icyo kibazo cyabonewe igisubizo, iyo hataza kuzamo ikibazo cya Covid-19 abayakeneye bakabaye barayabonye bose. Si amagare gusa kuko abafatanyabikorwa batangiye kuduha n’ibindi bikoresho birimo imbago n’inkoni zera.”

Emmanuel Ndayisaba avuga ko bakomeje amavugurura anyuranye harimo aya mahugurwa mu rwego rwo kurushaho kunoza imitangire y’inyunganirangingo, hahugurwa abaganga n’abakozi ku mitangire n’imicungire yazo nk’amagare kuko hari igihe umuntu yahabwaga igare ritamukwiye aho kumufasha rikarushaho kumumugaza.

Ku bufatanye n’itorero “The Church of Jesus Christ of Latter Day Saints” hirya no hino mu gihugu hatangiwe gutangwa ku buntu amagare 500, inkoni zera 1000 n’imbago 1000.

Abafite ubumuga bw’ingingo bahawe inyunganirangingo ku ikubitiro akamwenyu ni kose kuko bagorwaga no gukora ingendo ndetse bamwe bakaba banifashishaga ibikoresho gakondo nk’inkoni z’ibiti.

Sekamana Jean De Dieu, atuye mu Murenge wa Mageragere, Akarere ka Nyarugenge ati “Ubusanzwe nakoresha inkoni isanzwe y’igiti, nagorwaga cyane no kugera ahantu nshaka kujya. Iyi nkoni yera nahawe igiye kumfasha mu buryo bwo kugenda nanjye nkagera aho abandi bari, ndashimira abagiraneza bakomeje kudufasha kubona ibi bikoresho ku buntu.”

Mukeshimana Jeanine we yahawe igare rimufasha kugenda, ati “Byanshimishije kuko iri gare narindikeneye, bigiye kumfasha mu kazi kanjye ka buri munsi nkora no kuba nabasha kugenda. Narinsanzwe mfite igare rishaje, sinabashaga kubona uburyo ngenda neza ariko kuba mpawe irishya bizanyorohereza kugera aho nkorera bitangoye.”

- Advertisement -
Amagare 500 yatanzwe ku buntu mu gihugu hose n’itorero The Church of Jesus Christ of Latter Day Saints

Jean Baptiste Nsekanabo, Umuganga ku bitaro bya Rwamagana ushinzwe ibikorwa by’ubugororangingo wahawe aya mahugurwa avuga ko aya mahugurwa aziye igihe.

Ati “Aya mahugurwa yari akenewe n’ibi bikoresho byari bikenewe rero biziye igihe. Tugiye gukora umurimo utoroshye wo kugeza kubagenerwabikorwa ibikoresho tunabafasha kubibungabunga, turizeza abafatanyabikorwa ko imirimo yo gutanga ibikoresho no kubibungabunga bizagenda neza.”

Steven Hunter, umuganga mu bijyanye n’ubugororangingo uhagarariye iki gikorwa cyo gutanga inyunganirangingo mu itorero “The Church of Jesus Christ of Latter Day Saints” avuga ko bamaze imyaka 10 batanga ibi bikoresho mu Rwanda kandi ku buntu ndetse bagahugura n’abashinzwe kubicunga no kubitanga.

Yavuze ko uyu mwaka batanze ibikoresho bifite agaciro ku ibihumbi 400 by’amadorali y’Amerika naho mu myaka icumi ishize bakaba bamaze gutanga ibirimo amagare by’agaciro miliyoni 12 z’amadorali.

Kugeza ubu amahugurwa amaze gutangwa ku bakozi 100 mu gihugu hose, RBC ivuga ko bakiri bake kubera ubuke bw’abakozi nubwo barimo bakora ibishoboka ngo imibare yongerwe.

Nubwo hategerejwe imibare mishya izava mu ibarura rusange ry’abaturage, imibare yo mu 2015 yagaragazaga ko abafite ubumuga bageraga ku bihumbi 154, abari bakeneye amagare bari ibihumbi 17 naho abakeneye imbago basagaga ibihumbi 42.

Abaganga bahuguwe bahawe impamyabumenyi

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW