Ngororero: Ababyeyi bavuga ko imyumvire ituma badatoza abana gusoma ibitabo

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Abana bahize abandi gusoma neza bahabwa ibihembo byiganjemo ibikoresho by'ishuri

Bamwe mu babyeyi bo mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Ngororero, by’umwihariko mu bice by’icyaro bahawe umukoro wo gutoza abana babo gusoma neza ibitabo bakiri bato.

Abana bahize abandi gusoma neza bahabwa ibihembo byiganjemo ibikoresho by’ishuri

Ubwo bukangurambaga bugamije kubatinyura no kubakundisha umuco wo gusoma.

Ubu butumwa bwagarutsweho nyuma yo kubona ko abana biga ku bigo byo mu cyaro bakunze guhura n’imbogamizi zo kutamenya gusoma neza ku buryo buborohera.

Ibi ngo biterwa n’uko ahanini ababyeyi batita kuri iki kibazo, ngo bafashe abana mu myitozo yo gusoma ibitabo bitewe n’imyumvire ikiri hasi.

Nubwo aba babyeyi batungwa agatoki mu kugira uruhare mu kudatoza abana babo gusoma bakiri bato, na bo bagaragaza ko bagifite ikibazo cy’aho bashobora gukura ibyo bitabo, ndetse ngo nta n’amasomero babona hafi yabo.

Gusa bakemera ko n’imyumvire yabo ikeneye guhinduka kuko n’ibiboneka batabafasha kwiga kubisoma.

Kampire Gaudence ni umwe muri aba babyeyi yagize ati “Ahantu dutuye muri ibi byaro ntiwapfa kubona aho ukura igitabo cyo gusoma, nta n’amasomero mato wahasanga nibura ngo twoherezeyo abana bacu.”

Yakomeje avuga ko n’imyumvire iri hasi. Ati “Twumva ko umwana wo mu cyaro utamwigisha gusoma ibitabo, ahubwo tukabahugiriza mu mirimo yo mu rugo.”

Yavuze ko ubutumwa bahawe bugiye kubahindura bakikubita agashyi, bakigisha abana gusoma.

- Advertisement -

Byingingo Jean Pierre ni umubyeyi akaba n’umurezi mu mashuri abanza, na we ati “Biracyagoranye cyane kubona umubyeyi wo mu cyaro wafashe umwanya we akamwigisha gusoma.”

Avuga ko uko kutamenya gusoma bigira ingaruka mu myigire y’abo bana.

Yagize ati “Niyo mpamvu dusaba ababyeyi gufatanya bagaha abana ibikoresho bihagije by’ishuri, bakanakurikirana imyigire yabo.”

Yavuze ko basomera abana udutabo duto turimo ibitekerezo by’inkuru, bagakura bakunda gusoma.

Umukozi muri AEE Rwanda, mu Karere ka Ngororero, Maurice Anassa, binyujijwe mu mushinga “uburezi iwacu”,  avuga ko mu rwego rwo gukundisha no gutoza abana gusoma bakiri bato, bategurirwa amarushanwa yo gusomera ibitabo mu ruhame.

Abatsinze bahabwa ibihembo, kugira ngo na bagenzi babo bagire ishyaka ryo gukunda umuco wo gusoma bakiri bato.

Yagize ati “Ubusanzwe turi mu kwezi kwahariwe gusoma, dutegurira abana bato amarushanwa yo gusomera ibitabo mu ruhame, tutagamije kureba ngo uwambere n’uwanyuma ni uyu, ahubwo ari ukubatinyura bakisanzura, tubakangurira gusoma.”

Avuga ko bituma biyumvamo ububasha bwo guseruka mu bandi, kandi bagahabwa ibihembo kugira ngo batere ishyaka bagenzi babo.

Umukozi w’Akarere ka Ngororero ushinzwe ishami ry’uburezi, Habarurema Danny avuga ko kwigisha ababyeyi bagifite iyi myumvire yo kudatoza abana gusoma ari uguhozaho. Anabemerera ko bazajya bashyirirwaho uburyo bwo kubona ibitabo, n’amasomero mu midugudu yabo bakayagana.

Yagize ati “Bavuga ko kwigisha ari uguhozaho, hari ababyeyi batarumva akamaro ko gutoza abana babo umuco wo gusoma bakiri bato, dukomeza kubibakangurira buri munsi.”

Avuga ko mu midugudu hagiye hari amasomero, agasaba ababyeyi koherezeyo abana, bakabafasha kuko ngo ibitabo birahari, n’ahataragera ayo masomero naho biri muri gahunda ya Minisiteri y’Uburezi.

Amarushanwa yo gusomera ibitabo mu ruhame ategurwa na AEE Rwanda binyuze mu mushinga “uburezi iwacu,” akitabirwa n’abana bari mu kigero y’imyaka iri hagati y’itatu n’icyenda y’amavuko.

Abayatsinze bahabwa ibihembo byiganjemo ibitabo n’ibindi bikoresho by’ishuri, kugira ngo bakangurire n’abandi bana gutinyuka gusomera mu ruhame no gukunda umuco wo gusoma.

Abana bitabira amarushanwa yo gusomera mu ruhame baba bari mu kigero cy’imyaka itatu n’itanu

Yanditswe na Jean Claude BAZATSINDA