Nyanza: Urukiko rwakuyeho igihano ku Banyamategeko bunganira abahoze muri FDLR

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, rwakuyeho igihano cyari cyahawe abanyamategeko bunganira abahoze muri FDLR.

Abanyamategeko, Me Felix Nkundabatware, Me Ignace Ndagijimana, na Me Mbanziriza Adiel bahaniwe gutinza urubanza

Umucamanza ajya gutanga igihano cyo gutanga ihazabu y’ibihumbi maganabiri y’u Rwanda kuri buri munyamategeko, yashingiye ko Me Ndagijimana Ignace, Me Nkundabatware Felix na Me Mbanziriza Adiel barimo gutinza urubanza ku bushake.

Ni nyuma yaho umwe mu baregwa ufatwa nka kizigenza muri urubanza, Leopard Mujyambere agaragaje ko atabonye uko agera kuri dosiye y’ibyo aregwa ndetse akaba yarabonye iminota itanu gusa yo kuvugana n’umwunganizi we.

Umucamanza  yisunze ingingo z’amategeko atanga kiriya gihano.

UMUSEKE wamenye amakuru ko bariya banyamatego bandikiye Perezida w’urukiko bagaragaza ko bo ibyo basabwaga babikoze, Me Ignace Ndagijimana umwe muri batatu bari bahawe ibihano yabwiye UMUSEKE ko ibihano bari bahawe byavanweho.

Ati “Nta mpamvu yari ku bunganizi yari kwitirirwa gutinza urubanza.”

Me Ignace akomeza  avuga ko ikibazo cyazamuwe cyari icy’umuburanyi n’uburyo babayeho babateganyiriza kugera ku madosiye yabo

Ati “Ntabwo ibyo bibazo byarebaga abunganizi byarebaga imikorere ya gereza ari na byo twagaragaje mu gutambamira icyemezo, kuba urubanza ruhagaze atari impamvu z’abunganizi ahubwo ikibazo cyari imikorere ya gereza, ari nabyo uwasuzumye icyemezo cya Perezida yagaragaje koko nta mpamvu zari ku bunganizi zo gutinza urubanza.”

Ikibazo cy’ubushobozi bigendanye ko abo bunganira bunganirwa nk’abadafite ubushobozi cyagarutsweho ubwo bari mu iburanisha riheruka, Me Ignace avuga ko ku bijyanye no gufasha abunganizi n’urubanza rurerure ibyo ngo babishyikirije Urugaga rw’Abavoka bari kubikurikirana.

- Advertisement -

Ati “Bari gufatanya na Minisiteri y’Ubutabera ngo bareba uko batugenera ubufasha twe abavoka turi gukurikirana ruriya rubanza kandi twabagejejeho icyo kibazo.”

Muri uru rubanza kandi reregwamo abantu batandatu bahoze muri FDLR aba banyamategeko bamwe muri bo bumvikanye ko bagomba guhita bikura muri uru rubanza.

Me Ignace yabajijwe niba bazakomeza kurukurikirana ati “Icyari kibangamye cyo gucibwa amande wabonaga adafite  aho ashingiye cyavuyeho bityo n’ubundi twiyemeje kuruburana tuzakomeza rwose.”

Abaregwa aribo Mujyambere Leopord alias Musenyeri, Habyarimana Joseph, Habimana Marc, Ruzindana Felecien, Habimana Emmanuel na Mpakaniye Emelien bose bari mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bari abasirikare bakuru muri uwo mutwe w’iterabwoba uvuga ko urwanya Leta y’u Rwanda, umukuru yari afite ipeti rya General umuto afite ipeti rya Lietonant Colonel.

Baburanira mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, baregwa ibyaha bitatu aribyo kuba mu mitwe y’iterabwoba y’ingabo itemewe,kurema umutwe w’ingabo utemewe n’icyaha cyo kuba mu mitwe w’iterabwoba n’ubugambanyi.

Niba nta gihindutse iburanisha rizasubukurwa kuwa 29/11/2020 UMUSEKE uzakomeza gukurikirana uru rubanza kugeza rupfundikiwe.

Nyanza: Urukiko rwahannye Abanyamategeko batatu bunganira abahoze muri FDLR 

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW