Perezida Kagame yagabiye inka Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, arimo Umukuru w’Igihugu agabira inka Brig. Gen. Ronald Rwivanga, usanzwe ari Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda.

Brig.Gen Ronald Rwivanga Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda

Muri ayo mashusho Perezida Kagame ari mu ifamu ye, aho yajyanyemo n’Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, uri mu Rwanda mu biruhuko.

Perezida Kagame yumvikana aganira na Andrew Mwenda wazanye mu Rwanda na Gen Muhoozi, Mwenda amusaba inka.

Nibwo Perezida Kagame agira ati “Ziriya nka ebyiri, imwe ni iya Rwivanga, indi ni iyawe (abwira Mwenda).”

Mu cyubahiro cya Gisirikare, Gen Rwivanga ahita asubiza Perezida Kagame ati “thank you sir.”

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko Perezida Kagame yagabye ziriya nka ku wa Mbere tariki 16 Ukwakira, 2022, we na Muhoozi bakaba bari basuye ifamu ye iri mu Bugesera.

UMUSEKE kandi wamenye amakuru yizewe ko, uretse kuba Perezida Kagame yaragabiye Brig Gen Rwivanga na Andrew Mwenda, hari abandi babiri yahaye inka kuri buri muntu, bivuze ko yagabye inka enye.

 

- Advertisement -

Perezida Kagame yatembereje Gen Muhoozi urwuri rwe

Perezida wa Repubulika y’uRwanda Paul Kagame, yatembereje ,umuhungu wa Perezida wa Uganda akaba n’umujyanama we wihariye mu by’umutekano, Gen Muhoozi Kainerugaba urwuri rw’inka ze ruri mu Karere ka Bugesera.

Gen Muhoozi  kuva ku wa Gatandatu tariki ya 15 Ukwakira 2022, ari mu ruzinduko rwe bwite mu Rwanda.

Ku cyumweru uyu mujenerali yagaragaye ari kumwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu bikorwa bya siporo rusange bizwi nka Kigali Car Free Day.

Gen Muhoozi Kainerugaba ni urugendo rwa Kabiri  agiriye mu Rwanda, kuva umubano hagati y’ibihugu byombi wongeye kuzahuka. Akaba yaravuze ko azanywe no kwigira kuri ‘Uncle” ibijyanye n’ubworozi.

Ubwo  muri Werurwe 2022, yari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu, nabwo yabonye unwanya wo gutemberezwa urwuri ndetse  Perezida Paul Kagame amugabira inka z’Inyambo.

Yaje gutangaza ko inka Perezida Kagame yamugabiye ari 10.

Icyo gihe bagiranye ibiganiro ku munsi wa mbere, ku wa Kabiri Gen Muhoozi asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi n’ibindi bice bya Kigali birimo Kigali Arena.

Perezida Paul Kagame ku wa mbere ubwo yasuraga urwuri rw’inka ze ruri mu Bugesera
Byari ibyishimo urebye uburyo Perezida Paul Kagame n’inshuti za Gen Muhoozi zirimo Andrew Mwenda bifotoje kuri iyi foto-
Gen Muhoozi wasuye “Uncle” yanazanye n’inshuti ze

AMAFOTO @Ankunda Barbra Kakama Twitter

TUYISHIMIRE Raymond & HATANGIMANA Ange Eric/UMUSEKE.RW