Perezida Museveni yazamuye mu ntera umuhungu we, amugira “General full”

Perezida  wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yazamuye mu ntera abasirikare barimo umuhungu we usanzwe ari umugaba Mukuru mu ngabo zirwanira ku butaka, amuha ipeti rya General.

Muhoozi yari Lieutenant General ubu ni General Full

Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni yari afite ipeti rya Lieutenant General, ubu ni General w’inyenyeri enye.

Chrimpreports yatangaje ko Muhoozi yasimbuwe ku mwanya yariho w’Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, uhabwa Kayanja Muhanga wazamuwe akava ku ipeti rya Major General agirwa Lieutenant General.

Nyuma y’itangazo, General Muhoozi yasezeranyije abaturage ba Uganda ko babyishimira.

Ati “Ndashimira abanya-uganda ko munkunda. Nzambara iri peta, twishime, maze akazi gakomeze.”

Yakomeje agira ati “Tugiye kwishima mu mihanda ya Kampala ku bw’iri peti. Ndashimira umubyeyi wange ku bw’iki cyubahiro.”

Gen Muhoozi yongeyeho ati “Ubu ndi General full, reka tubereke icyo dushobora kugeraho. Reka abahakana barebe uru rubuga nk’ikintu gisanzwe.”

Muhoozi ibyo kuzamurwa mu ntera kwe yari abizi. Mu butumwa bwa Twitter yatangaje mber ey’uko itangazo rya UPDF risohoka, yavuze ko impinduka yaziganiriyeho n’umubyeyi we.

Ati “Nagiranye ibiganiro byiza n’umubyeyi wange muri iki gitondo. Birashoboka ko ubutumwa bwange kuri Twitter bwateye impungenge cyane Abanya-Kenya. Araza gutanga impinduka. Hari umwanya udasanzwe nzaba mfite mu gisirikare.”

- Advertisement -

 

General Muhoozi amagambo ye kuri Twitter yatumye Uganda itanga ibisobanuro

Kuri Twitter, General Muhoozi uhabwa amahirwe yo gusimbura se ku butegesti, ku wa mbere yanditse ubutumwa Abanya-Kenya batari bake bafashe nko kubashotora.

Yavuze ko ingabo za Uganda zafata Kenya mu byumweru bibiri gusa.  Yagize ati: “Ntabwo njye n’ingabo zanjye byadutwara ibyumweru bibiri ngo dufate Nairobi.”

Aya magambo yazamuye uburakari ku Banya-Kenya bakoresha imbuga nkoranyambaga. Gusa Gen Muhoozi yaje kwandika ubundi butumwa avuga ko ibyo yavuze nta we bikwiye gukomeretsa kuko ari ugutebya.

Ahumuriza abatuye Kenya, yavuze ko umubyeyi we yamubujije kuba gutinyuka gutera Kenya. Asaba Kenya na Uganda, n’abatuye Africa y’Iburasirazuba gushyira hamwe bagakuraho imipaka yazanywe n’abakoloni.

Mu itangazo Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda yasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Ukwakira 2022, ivuga ko impaka zo ku mbuga nkoranyambaga zitagamije guhungabanya umubano hagati y’ibihugu byombi.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yatangaje ko “Guverinoma ndetse n’abaturage bifuza ko umubano hagati y’ibihugu byombi urushaho kuba mwiza mu ndangagaciro, ubwubahane, kwizerana, no gushyira hamwe n’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.”

Yakomeje igira iti “kuri ibyo turifuza kubanira neza abaturanyi bacu mu mahoro no mu bwumvikane.”

Iyi Minisiteri ikomeza ivuga ko ishaka gushyira umucyo ku byatangajwe ku mbuga nkoranyambaga, ko nta gushaka guhungabanya urwego rw’ububanyi n’amahanga.

Muhoozi we yavugaga ko nyuma yo gufata Kenya no kuzengurutsa umugore we ibice byo muri Kenya, Perezida Museveni, azahita ayobora Kenya, Ruto akaba Visi Perezida, Uhuru Kenyata akaba Munisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

TUYISHIMIRE Raymond &HATANGIMANA Ange Eric /UMUSEKE.RW