Raporo ibabaje ya Oxfam, mu masegonda 36 inzara izaba ihitanye umunya-Somalia

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Abaturage bahunze inzara iwabo bajya kuba mu nkambi

Raporo yakozwe n’umuryango wa Oxfam ku mapfa n’inzara byugarije Somalia, igaragaza ko mu masegonda 36 kuva none kugera mu mpera z’uyu mwaka, Nibura umuntu umwe azaba yicwa n’inzara.

Oxfam ifasha abaturage bahunze inzara bari mu nkambi ya Dur Dur kubona amazi meza ndetse ikabaha amafaranga bagahaha ibyo bakeneye

Agace ka Africa y’Iburasirazuba kibasiwe n’izuba n’amapfa akomeye muri iki gihe.

Uyu muryango mpuzamahanga utanga impuruza ko ibintu birushaho kumera nabi mu bihugu nka Somalia, Ethiopia na Kenya.

Somalia yugarijwe n’inzara ikomeye cyane, abantu bashonje byo gupfa baruta kure abigeze guhura n’iki kibazo mu nzara yabayeho mu mwaka wa 2011, icyo gihe abaturage ibihumb 250 bishwe n’inzara.

Oxfam ivuga ko muri Somalia, umuntu umwe ku bantu batandatu bari hamwe aba ashonje cyane.

Uyu ni umwaka wa Gatanu ugiye gushira kariya karere nta mvura ihagije igwayo, nibura bategereje ikijojoba mu mezi atatu uyu mwaka usigaje.

Kubera imihindagurikire y’ibihe, imyaka yabo yarahiye irakongoka, abakoraga ubworozi barabiretse.

Oxfam ivuga ko ikibazo cyarushijeho gukara bitewe n’intambara, icyorezo cya Covid-19, ndetse n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa ku isi cyatijwe umurindi n’intambara Uburusiya bwasoje kuri Ukraine.

Igereranya rya Oxfam, rigaragaza ko uko abantu bicwaga n’inzara kuva mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka byiyongereye cyane, muri Somalia, Ethiopia na Kenya. Nibura mu masegonda 48 umuntu umwe yabaga yishwe n’inzara.

- Advertisement -

Kubera gutinda kw’inkunga y’ibiribwa, ikibazo cyarushijeho gukomera, miyoni z’abantu harabura gato ngo bicwe n’inzara.

Imibare ihari ntabwo harimo Sudan y’Epfo, iki gihugu na cyo ngo cyugarijwe n’inzara yatewe n’imyuzure ndetse n’intambara.

Parvin Ngala, Umuyobozi wa Oxfam mu ihembe rya Africa no muri Africa yo hagati, yagize ati “Inshinge z’isaha zirakomeza kubara zegereza amapfa, abantu benshi bari gupfa uko inzara irushaho gukara.”

Mu bihugu bya Somalia, Ethiopia, Kenya na Sudan y’Epfo abana barenga miliyoni 6, bugarijwe n’ikibazo cy’inzara n’imirire mibi biri ku gipimo cyo hejuru.

Parvin Ngala, avuga ko ibihugu bikize bigomba kugira umutima wo kugoboka abantu bugarijwe n’ingaruka z’imihandagurikire y’ibihe yatejwe n’ibyo bihugu.

Nta gikozwe ngo inunga iboneke, Ngala avuga ko ikibazo kizahinduka icyago gikomeye cyane.

Hakenewe miliyari 3 z’amadolari kugira ngo nibura abaturage ba Somalia, Ethiopia, Kenya na Sudan y’Epfo babone ibyo kurya.

Abaturage bahunze inzara iwabo bajya kuba mu nkambi

AMAFOTO@Oxfam Website

UMUSEKE.RW