RDC: Intumwa idasanzwe  ya Angola mu biganiro na Tshisekedi

Perezida Antoine Felix Tshisekedi Tshilombo, ku cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2022, yakiriye intumwa idasanzwe ya Perezida wa Angola, João Lourenço, amushyiriye ubutumwa bwe.

Perezida Tshisekedi n’intumwa ya Angola, Tete Antonio

Ibiro bya Perezida Tshisekedi byatangaje ko Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete Antonio, yageze muri icyo gihugu ku mpamvu zo gushakira hamwe igisubizo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.

Uru rugendo rubaye mu gihe mu Burasirazuba bwa Congo umutekano ukomeje kuzamba cyane mu duce  ingabo za Congo, FARDC ihanganyemo n’umutwe wa M23.

Kugeza ubu ingabo za Congo ziri kwirukanwa mu duce zari zifite muri Rutshuru, Congo igashinja u Rwanda gushyigikira M23.

Muri Nyakanga uyu mwaka  Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, aho bitabiriye inama yatumijwe na Perezida João Lourenço wa Angola, uyoboye umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari (ICGRL), akaba yaranahawe inshingano n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) z’umuhuza mu kibazo cy’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na RDC.

Abagize inteko ishinzwe umutekano ku Isi ya LONI, baheruka kugaragaza ko bafite impungenge ku bibera mu Burasirazuba bwa Congo kubera umutwe wa M23 n’indi mitwe ihabarizwa, isaba ko bahagarika ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

AU yasabye abahanganye muri Congo kwitabira ibiganiro bitegerejwe i Nairobi

Intumwa ya Angola hamwe n’itsinda bari kumwe mu biganiro na Perezida Tshisekedi

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

- Advertisement -