Rishi Sunak yiyemeje guhangana n’ibibazo by’Ubukungu

Rish Sunak kuri uyu wa 25 Ukwakira 2022, yabaye Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza asimbuye Liz Trus uheruka kwegura, ashimangira ko azahangana n’ibibazo by’Ubukungu byugarije Ubwongereza.

Rish Sunak kuri uyu wa 25 Ukwakira 2022, yabaye Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza

Ku wa mbere nibwo yari yatsindiye ubuyobozi bw’ishyaka rya Conservative nyuma y’uko uwo bari bahatanye Penny Mordaunt ananiwe kubona abadepite bahagije bamushyigikiye.

Mu ijambo rye rya mbere, Sunak yavuze ko ashyize imbere ubumwe  mu ishyaka no mu gihugu.

Rishi Sunak yongeyeho yiyemje guhangana n’ibibazo by’Ubukungu

Mu ijambo kuri televiziyo ryamaze iminota itageze kuri ibiri, Sunak yasezeranyije gukorana “ubunyangamugayo” ndetse ashimira Minisitiri w’intebe ucyuye igihe Liz Truss ku kuyobora igihugu mu “bihe bigoye mu buryo bwihariye”.

Yagize ati: “Ubwongereza ni igihugu cy’igihangange ariko nta gushidikanya ko twugarijwe n’ingorane ikomeye mu bukungu.

Yakomeje agira ati”Ubu ducyeneye ituze n’ubumwe kandi icyo nshyize imbere cyane ni ugutuma ishyaka ryacu rishyira hamwe n’igihugu cyacu kigashyira hamwe”.

Truss ucyuye igihe  yanditse kuri twitter ashimira Sunak ndetse amwizeza “ubufasha bwuzuye”.

Sunak agiye kuba Minisitiri w’intebe wa mbere w’Ubwongereza ukomoka muri Aziya ndetse n’uwa mbere muto mu myaka ubayeho mu myaka irenga 200 ishize.

- Advertisement -

Sunak – w’imyaka 42 wo mu idini rya Hindu – yitezwe kujya ku butegetsi kuri uyu wa kabiri amaze gushyirwaho n’Umwami.

Asimbuye Liz Truss, nyuma yuko uyu yeguye mu cyumweru gishize amaze iminsi 45 ari Minisitiri w’intebe, muri leta yaranzwemo akavuyo.

Biteganyijwe ko Minisitiri w’intebe ucyuye igihe avuga ijambo ari hanze y’ibiro bya minisitiri w’intebe bizwi nka No 10 Downing Street.

Nyuma  yerekeze mu ngoro ya Buckingham Palace kugirana ikiganiro cya nyuma n’Umwami.

Ibi birakurikirwa n’ikiganiro cya mbere cya Sunak n’Umwami, muri icyo kiganiro akaba aza kwemererwa gushyiraho guverinoma.

Sunak agiye kuba Minisitiri w’intebe wa gatatu wo mu ishyaka rya Conservative kuva iri shyaka ryatsinda amatora rusange aheruka yo mu mwaka wa 2019.

Ibi byatumye ishyaka rya Labour ritavuga rumwe n’ubutegetsi riba imbere mu basaba ko haba amatora rusange mbere y’igihe giteganyijwe cyo mu kwezi kwa mbere mu 2025.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW