Rubavu: Inzozi ni zose kuri Alpha Tiger winjiranye imbaduko muri muzika

Ntivuguruzwa Alphonse uvuka mu karere ka Rubavu yinjiranye ibakwe mu muziki nyarwanda mu njyana ya Afrobeat n’izina ry’ubuhanzi Alpha Tiger, yiyemeje guhangana n’abamubanjirije.

Alpha Tiger impano nshya muri muzika nyarwanda

Alpha Tiger aje yiyongera ku bahanzi basanzwe bakorera umuziki mu karere ka Rubavu, aho ku ikubitiro yatangiranye indirimbo ebyiri “Akawici” na “Ibyo Bavuga”.

Mu kiganiro yagiranye n’UMUSEKE, Alpha Tiger yasobanuye uburyo yafashe icyemezo cyo kwinjira mu muziki nyarwanda n’ingamba azanye mu ruhando rwa muzika.

Ati “Nakuze nkunda kuririmba no guhimba indirimbo ariko simbishyire mu bikorwa, mu 2020 nibwo nafashe iyambere nandika indirimbo ngamije kuzijyana muri studio (inzu itunganya imiziki) mu rwego rwo kuba nagaragaza icyo nanjye nshoboye nk’urubyiruko.”

Akomeza avuga ko yiteguye guhangana ku ruhando rwa muzika agira ati “Mfite uburyo bwanjye bwite ndirimbamo nkanandikamo mu njyana ya Afrobeat nta gushishura, bakuru bacu mu muziki ndabemera ariko bumve ko nje guhangana nabo nta mususu. Ntabwo ari bimwe umuntu asohora indirimbo imwe akagenda akaburirwa irengero.”

Alpha Tiger usanzwe ari umunyeshuri mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, avuga ko nubwo yiga azakora ibishoboka byose ku buryo bitabangamira amasomo kuko azi neza agaciro ko kwiga.

Ku kijyanye naho akura ubushobozi bwo gukora umuziki, avuga ko nta muntu umufasha uretse ababyeyi be bamushyigikira.

Kimwe n’abandi bahanzi bakizamuka, Alpha Tiger avuga ko bakizitiwe n’amikoro make no kudashyigikirwa na bamwe mu bateza imbere abahanzi agasaba ababishinzwe gutera ingabo mu bitugu impano zikizamuka.

Yagize ati “Turacyafite imbogamizi z’amikoro adahagije, hari igihe ujya kwa producer akaguca amafaranga menshi cyangwa se make ufite akagukorera igihangano kidafite ireme cyagakwiye, badufashe natwe badushyigikire kuko hari impano zibura aho zimenera kubera ubushobozi.”

- Advertisement -

Reba indirimbo Akawici by Alpha Tiger

NKURUNZIZA JEAN BAPTISTE / UMUSEKE.RW