Rubavu: Umugabo w’imyaka 32 yasanzwe mu mugozi yapfuye

Nsabimana w’imyaka 32 wo mu Murenge wa Kanama muri Rubavu yimanitse mu mugozi akoresheje supernet ubwo umugore we yari agiye mu murima gushaka ibyo kurya bararira.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 14 Ukwakira 2022 mu masaha ya saa kumi n’ebyiri, mu Mudugudu wa Rwankomo, Akagari ka Kamuhoza, Umurenge wa Kanama ho muri Rubavu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama, Mugisha Honore yahamirije UMUSEKE iby’uru rupfu rw’uyu mugabo nubwo icyamuteye kwiyambura ubuzima batakimenye.

Ati “Byabaye ejo saa kumi n’ebyiri mu Mudugudu wa Rwankomo, aho umugore we yaje agasanga yimanitse mu mugozi. Ukurikije amakuru twahawe n’abaturage nuko nta makimbirane bari bafitanye ariko inzego zibishinzwe zirimo kubikurikirana.”

Mugisha Honore yongeye kwibutsa abantu ko nta mpamvu n’imwe ikwiye gutuma umuntu yiyambura ubuzima, mu gihe hari ibibazo bafite n’undi muntu bakiyambaza ubuyobozi bukabikemura cyangwa se undi muntu bizeye aho gufata umwanzuro ugayitse wo kwiyahura.

Nsabimana bikekwa ko yiyahuye akaba asize abana bane n’umugore umwe babanaga muri urwo rugo.

Ubwo iyi nkuru yakorwaga umurambo wa nyakwigendera ukaba wari aho yiyahuriye mu cyumba bararagamo, gusa inzego z’umutekano zikaba zari zihari hategerejwe umwanzuro ufatwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya kwiyambura ubuzima tariki 10 Nzeri 2021 mu Rwanda, RIB yagaragazaga ko 28% by’impfu ziterwa no kwiyahura ziba zifitanye isano n’amakimbirane yo mu ngo, gusa bakagaragaza ko imibare y’abantu biyahura yagabanutseho 2% mu 2020 na 2021.

Imibare y’Urwego rw’Igihugu ry’Ubugenzacyaha RIB igaragaza ko mu 2019/2020 mu Rwanda abantu 291 biyahuye, naho mu 2020/2021 abiyambuye ubuzima baragabanuka bagera kuri 285.

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

- Advertisement -