Rutsiro: Umusore w’imyaka 17 birakekwa ko yiyahuye

Niyobwihisho Zakayo w’imyaka 17 birakekwa ko yiyahuye akoresheje ishuka nk’uko ubuyobozi bwabibwiye UMUSEKE.

Rutsiro ni mu ibara ritukura

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Ukwakira, bibera mu murenge wa Mushonyi, akagari ka Kaguriro, Umudugudu wa Rwesero, mu Karere ka Rutsiro.

Amakuru y’uru rupfu yamenyekanye mu masaha ya saa tanu z’amanywa zishyira saa sita (11h50), ubwo nyina wari ugiye ku isantere, yasize ahaye imirimo uyu muhungu, yagaruka agatungurwa no kubona yimanitse, na we ahita atabaza ubuyobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kaguriro, Habimana Marcel, yabwiye UMUSEKE ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye uyu mwana gufata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.

Icyakora avuga ko Se w’uyu mwana afite abandi bagore yaharitse nyina, gusa ko umuntu atakwemeza niba ariyo mpamvu.

Ikindi ni uko yari yaravuye mu ishuri ageze mu mwaka wa Kabiri, ibintu bishobora gutuma imyitwarire  n’imitekerereze bihungabana.

Gitifu Habimana yagiriye inama urubyiruko  ndetse n’abandi kugana ishuri kuko rifasha  kugenga imyitwarire.

Yagize ati “Hari abana baba baragiye banga ishuri, buriya iyo umwana ari ku ishuri hari byinshi ribigisha. Uri ku ishuri n’utaririho mu muco baratandukana. Ni ugushishikariza abana kugana ishuri.”

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Murunda kugira ngo ukorerwe isuzuma.

- Advertisement -

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW