Social Mula agiye gutaramira ab’i Rubavu

Umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda uri mu bakunzwe n’imbaga nyamwinshi witwa Social Mula (amazina ye ni Mugwaneza Lambert) ategerejwe mu gitaramo gikomeye mu Mujyi wa Gisenyi ho mu Karere ka Rubavu.

Umuhanzi Social Mulla ategerejwe mu Karere ka Rubavu

Azataramira ahazwi nka Erica Night Club ahahoze hitwa [ La Tour Eiffel] kuri uyu wa gatanu tariki 07 Ukwakira 2022 mu ijoro ryitezwemo udushya twinshi.

Uyu muhanzi uherutse kuririmba muri bimwe mu bitaramo mu gihugu cy’u Burund,i avuga ko yiteguye gusendereza ibyishimo abazitabira kiriya gitaramo afite i Rubavu.

Social Mula uherutse gukorana indirimbo na Khalifan Govinda bise “Bipe” azaba arikumwe n’abavanga imiziki bakunzwe muri kariya Karere barimo Selekta Daddy na Dj Jackson.

Nyiri kariya kabyiniro katumiye Social Mula yabwiye UMUSEKE ko iki gitaramo kizaba ari imbaturamugabo kandi ko abazacyitabira bose bazanyurwa.

Ati “Nagiye nganira n’abakunzi be hano i Rubavu by’umwihariko abatugana, baramushaka kandi ni umuhanzi mwiza ushoboye, numvise ibyifuzo byabo.”

Social Mula nawe yagize ati “Ndifuza gukora igitaramo cy’amateka, nkashimisha abakunzi b’umuziki nyarwanda n’abafana banjye muri rusange. Abafana banjye nzakora ibishoboka byose kugira ngo batahe banyuzwe.”

Uretse gushimisha abakunzi be, avuga ko  yari akumbuye abakunzi be b’i Rubavu abasaba ubwitabire bwo hejuru.

Iki gitaramo kizatangira saa moya z’ijoro kugeza bwije aho kwinjira ari amafaranga ibihumbi bitatu y’u Rwanda.

- Advertisement -

MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW