Twagiramungu uregwa Jenoside ararwaye, urukiko rwasubitse urubanza rwe

Jean Twagiramungu uregwa ibyaha bifitanye isano na jenoside, urubanza rwe rwasubiswe kubera imbogamizi we n’umwunganira bagaragarije urukiko.

Twagiramungu Jean yoherejwe mu Rwanda n’Ubuholandi

Mu rukiko habanje kuza Ubushinjacyaha n’uwunganira Twagiramungu, Me Buhuru Pierre Celestin akihagera yahise abwira ubwanditsi bw’urukiko ko ubwo baherukana kuvugana na Twagiramungu yamubwiye ko arwaye bishoboka ko ari cyo cyatumye ataraza ku rukiko.

Ni na ko ariko ubwanditsi bw’urukiko bwavuganaga n’ubuyobozi bwa gereza bubaza impamvu Twagiramungu ataritabira iburanisha.

Hashize umwanya Twagiramungu agitegerejwe, ubwanditsi bw’urukiko bwahise bubwira abitabiriye iburanisha ko Twagiramungu ari mu nzira.

Twagiramungu wagombaga kugera ku rukiko i saa mbiri (8h00 a.m) yahageze i saa yine (10h00 a.m), ukuriye inteko iburanisha Antoine Muhima avuga ko ikibazo cyabayeho kwibeshya ku buyobozi bwa gereza bwashidikanyaga ku mataliki yagombaga kuburaniraho, ariyo mpamvu yatindijwe kuza ku rukiko.

Umucamanza yavuze ko ari umwanya wo kugira icyo bavuga ku byo babonye mu iperereza aho Ubushinjacyaha buvuga ko habereye ibyaha (abarebwa n’uru rubanza bose bagiye gukora iperereza aho bikekwa ko Twagiramungu yakoreye ibyaha).

Ubushinjacyaha bwahise bugaragariza imbogamizi urukiko ko bagize ikibazo cyo kutabona uko binjira muri system ibahuza n’abo baburana.

Me Buhuru Pierre Celestin wunganira Jean Twagiramungu yahise avuga ko ahawe umwanya yavuga ku byo abatangabumya babatangarije aho Ubushinjacyaha buvuga ko Twagiramungu yakoreye ibyaha, ariko agaragariza urukiko imbogamizi y’uburyo yavugamo.

Me Buhuru yavugaga ko adashaka kwicarana na Twagiramungu, yabishingiraga ko umukiliya we arwaye ibicurane.

- Advertisement -

Ati “Twagiramungu yahamagajwe atarakira neza, kandi mfite imanza nyinshi ngomba kuburanisha sinshaka kurwara kereka nanjya kure!”

Umucamanza ahaye ijambo Twagiramungu na we yavuze ko arwaye, ariko ko yagombaga kuza ku rukiko kugira ngo batagira ngo yasuzuguye urukiko.

Yanavugaga ko yagize imbogamizi yo kudahabwa raporo na gereza y’ibyabereye aho Ubushinjacyaha buvuga ko yakoreye ibyaha.

Umucanza avuga ko bataburanisha umuntu urwaye kandi, anavuga ko hari raporo atarabona kandi yagakwiye kuba yarayibonye.

Yategetse ko urubanza rwe ruzasubukurwa taliki ya 02/12/2022 niba nta gihindutse, ni na bwo ruzahita rupfundikirwa, hategerezwe isomwa ryarwo.

Twagiramungu Jean yahoze ari umwarimu mu mashuri abanza ya Kaduha, yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’Ubuholandi mu 2017.

Aregwa kuba yari mu itsinda ry’abavugaga rikijyana ryagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko ku bantu biciwe muri kiliziya ya Cyanika n’ahandi. Ibi birego Twagiramungu aburana abihakana.

UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza kugeza rupfundikiwe.

Twagiramungu yavuze ko arwaye

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW