Uburusiya bwaburiwe ko nibukoresha intwaro kirimbuzi, Uburayi buzihimura

Umuyobozi ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Bumwe bw’Uburayi, Josep Borrell yavuze ko Uburusiya nibukoresha intwaro kirimbuzi muri Ukraine, ingabo zabwo “zizakubitwa inshuro” n’Abanyaburayi.

Josep Borrell iburyo na Jens Stoltenberg ibumoso

Josep Borrell yagize ati “Putin avuga ko atarimo gukina. Nibyo, ntashobora gukina, ariko bigomba gusobanuka, ko abaturage bafasha Ukraine, Ubumwe bw’Uburayi, n’ibihugu bibugize, na leta zunze Ubumwe za America, n’ingabo zishyize hamwe za Nato/OTAN na bo ntabwo barimo gukina.”

Ayo ni amagambo Borrell yavugiye ku murwa mukuru w’Ububiligi, Brussels.

Yagize ati “Igitero icyo ari cyo cyose cy’intwaro kirimbuzi kuri Ukraine, kizagira igisubizo, ntikizaba ari igisubizo cy’intwaro kirimbuzi, ariko kizaba ari igisubizo gikomeye cyane kizatangwa n’ingabo, ku buryo intwabo z’Uburusiya zizaneshwa.”

Umunyamabanga mukuru wa Nato, Jens Stoltenberg yaburiye Uburusiya ko buzaba burenze umurongo ukomeye igihe bwakoresha intwaro kirimbuzi kuri Ukraine.

Stoltenberg yavuze ko atavuga igisubizo ingabo zishyize hamwe zizatanga, ariko ko kizagira ingaruka zikomeye.

Yavuze ko impamvu zatuma Nato ikoresha intwaro kirimbuzi ziri kure cyane.

Ibihugu 50 bishyigikiye Ukraine byakoreye inama mu Bubiligi ku cyicaro cya Nato. Ibi bihugu kandi byo muri Nato byiyemeje guha Ukraine intwaro zikomeye zo kurinda ikirere cyayo.

Intambara y’Uburusiya muri Ukraine imaze gufata intera, Ukraine ivuga ko yashushubikanyije ingabo z’Uburusiya mu mijyi myinshi zari zafasha, ikaba ishaka kwigarurira ubutaka bwayo igasubirana imipaka yahoranye mbere y’umwaka wa 1991.

- Advertisement -

Uburusiya nab wo bwamaze gufata intara zirimo Crimea (2014), ndetse na DONBASS aka gace kafashwe muri iyi ntambara nshya.

BBC

UMUSEKE.RW