Bujumbura: Hatewe grenade zikomeretsa abaturage

Abantu barindwi mu mujyi wa Bujumbura bakomerekejwe na Grenade zatewe mu Kamenge muri Komine Ntahangwa mu Mujyi wa Bujumbura. Ubutegetsi bwakoze umukwabu wo guhiga abagizi ba nabi bakoze icyo gikorwa.

Izi grenade zatewe kuri iki cyumweru mu tubari ubwo abantu bafataga ibyo kunywa abandi bihereza amafunguro.

Abateye izi grenade bigaragara ko bari babiteguranye kuko ku tubari tubiri zateweho byabereye amasaha amwe.

Amakuru avuga ko grenade imwe yaturitse igakomeretsa bikomeye abagera kuri babiri mu gihe batanu bo bakomeretse byoroheje.

Abo babiri bahise bajyanwa Kwa muganga igitaraganya kugira ngo baramire ubuzima bwabo.

Usibye abasirikare benshi boherejwe ahabereye ubwo bugizi bwa nabi, ntacyo ubutegetsi bwa Ndayishimiye buratangaza.

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW