Ubushakashatsi bwerekanye ko Abanyekongo miliyoni 22 barwaye indwara zo mu mutwe

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Minisiteri y'ubuzima muri Congo ivuga ko indwara zo mu mutwe zihangayikishije iki gihugu

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko mu bushakashatsi bwakozwe basanze byibuze Abanyekongo basaga miliyoni 22 barwaye indwara zo mu mutwe.

Minisiteri y’ubuzima muri Congo ivuga ko indwara zo mu mutwe zihangayikishije iki gihugu

Byatangajwe na Minisitiri w’ubuzima muri Congo kuri uyu wa mbere tariki 10 Ukwakira 2022 ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga w’Ubuzima bwo mu mutwe.

Minisitiri w’ubuzima rusange, isuku n’ikumira muri Congo, Dr. Jean-Jacques Mbungani, mu butumwa yagejeje ku baturage, yashimangiye ko ubuzima bwo mu mutwe muri DRC, kimwe no ku isi, bukomeje guhangayikisha.

Minisitiri Dr Jean Jacques Mbugani yashimangiye ko serivisi zita ku ndwara zo mu mutw muri RD Congo zikiri hasi cyane ku buryo abahura n’ibyo bibazo bazamuka umunsi ku munsi.

Yagize ati “Nibura miliyoni 22 z’Abanyekongo bahuye n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, nyamara serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe ziracyari hasi cyane, ugereranije na 5% gusa.”

Yavuze ko Leta yiyemeje guhangana n’icyo kibazo binyuze muri gahunda yo kwita ku buzima bwo mu mutwe kugira ngo irengere ubuzima bw’abari mu kaga.

Yagize ati “Hakenewe imbaraga zikomeye zo guteza imbere ubuvuzi bw’abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe mu nzego zose.”

Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 108 muri bo miliyoni 22 nibo bafite uburwayi bw’indwara zo mu mutwe.

Umunsi mpuzamahanga w’ubuzima bwo mu mutwe wizihijwe bwa mbere mu 1992. Ugamije gukangurira abaturage kumenya ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe no kurwanya abapfobya abafite ubwo burwayi.

- Advertisement -

OMS ivuga ko ubuzima bwo mu mutwe “ari imibereho myiza ituma buri wese amenya ubushobozi bwe, guhangana n’ibibazo bisanzwe mu buzima, gukora neza kandi bitanga umusaruro, kandi akabasha gutanga umusanzu we mu baturage.”

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW