Uko umuhanzi Danny Nanone yafungishijwe n’umugore babyaranye

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo umuhanzi Ntakirutimana Danny, uzwi nka Danny Nanone, umaze igihe afunzwe akekwaho gukubita umugore babyaranye.

Ntakirutimana Danny uzwi mu buhanzi nka Danny Nanone (Photo Internet)

Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe kuri uyu wa Kane saa munani z’amanywa, ndetse UMUSEKE ukaba wabonye kopi yacyo, kivuga ko rwasanze hari impamvu zikomeye kandi zihagije zituma Ntakirutimana Danny akekwaho kuba yarakoze icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Urukiko rwemeje ko nta mpamvu yatuma Ntakirutimana Danny afungwa by’agateganyo, ahubwo ko yafungurwa akajya yitaba Umushinjacyaha ukurikirana dosiye ye buri wa gatanu wa nyuma wa buri kwezi.

Urukiko rwategetse ko Ntakirutimana Danny ahita afungurwa, ndetse rwibutsa ababuranyi ko bafite iminsi itanu yo kujurira.

 

Byagenze gute ngo umuhanzi Danny Nanone yisange afungishijwe n’umugore babyaranye?

Mu rubanza rwe, Ntakirutimana Danny uzwi mu buhanzi nka Danny Nanone yunganiwe na Me Twagirayezu Joseph.

Ubushinjacyaha bwaregeye urukiko rwa Kicukiro rusaba ko Ntakirutimana Danny afungwa by’agateganyo iminsi 30.

Ubushinjacyaha buvuga ko Danny yagize uruhare mu gukubita umugore babyaranye witwa Moreen, ubu umwana wabo akaba afite imyaka hafi 10.

- Advertisement -

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko ku itariki ya 22 z’ukwezi kwa Nzeri, 2022 uriya mugore yatumyeho Ntakirutimana Danny ngo ajye kureba umwana bafitanye ngo ararembye.

Ntakirutimana Danny ahageze, ngo asanga umwana nimuzima.

Nyuma ngo umugore yatangiye kumutuka, amubwira ko ari “umugabo w’imbwa” nibwo ngo uwo mugore yafunze igipangu ngo atangira gukubita Danny Nanone urubaho rwarimo, ndetse amuruma akaboko.

Muri iyo mirwano Danny Nanone yakomeretse ku jisho.

Abatangabuhamya babibonye, bombi mu buhamya batanze mu Bugenzacyaha tariki 25 z’ukwezi kwa cyenda, 2022 bemeza ko uriya umugore wabyaranye na Danny Nanone ari we watangiye imirwano, no kumukubita anamutuka.

Gusa umugore yaje gutanga ikirego avuga ko Ntakirutimana Danny yamukubise amuziza kuba yaramusabye gukuramo inda y’amezi abiri yamuteye, undi akabyanga. Akemeza ko yamubise imigeri mu nda kugira ngo iyo nda ivemo.

 

Umwanzuro wo kurekura Danny Nanone, umunyamategeko we yawishimiye

Umunyamategeko wa Ntakirutimana Danny, Me Twagirayezu Joseph yabwiye UMUSEKE ko ashima ubutabera umukiyawe yahawe, kuko ubutabera bwashishoje.

Ati “Ntabwo hano ubutabera buba burangiye, ariko icyo twasabaga turagihawe, twasabaga ko arekurwa agakurikiranwa ari hanze, na cyane ko natwe twagaragazaga ko muri iyo mirwano umugore umurega yavuze ko na we yayigizemo uruhare, kuko na we (Danny) yayikomerekeyemo, kuko na raporo ya muganga igaragaza ko na we yagize ubumuga yatewe no gukubitwa, kandi umugore mu ibazwa yemeye ko yamukubise umuhini cyangwa ikintu gikomeretsa, avuga ko ari umwuko, ndetse amuruma ku kaboko.”

Me Twagirayezu Joseph yavuze ko we n’umukiliya we bagiye kwicara bakareba niba bakomeza ikirego bari batanze, cyangwa bakakireka bakiyunga, kuko ngo igihuza Danny Nanone n’uwo mugore ni umwana babyaranye, kandi umwana ni umugisha.

MUHIZI Elisee /UMUSEKE.RW